• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Danny Usengimana yatangaje impamvu y’isubikwa ry’ubukwe bwe

Umwanditsi
October 14, 2020

Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe ”Save The Date” n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada. Itariki yahindutse.

Amakuru dukesha Website y’ikipe ya APR FC, yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko leta y’iki gihugu ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’umukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine hagaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

Amatariki mashya y’igihe ubu bukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

Rutahizamu Danny Usengimana w’imyaka 24 yerekeje muri APR FC muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, akaba yaratsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego 11 muri shampiyona ishize, igikombe yanatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.
Source: www.aprfc.rw

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga