• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
10/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
10/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
10/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi

Nigeria: Abigaragambya ‘bishwe barashwe’ i Lagos

Umwanditsi
October 21, 2020

Amakuru avuga ko bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa by’urugomo bya polisi ya Nigeria bishwe barashwe cyangwa bagakomereka mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Lagos. Uwabibonye yabwiye BBC ko yabaze imirambo igera hafi kuri 20 ndetse n’abakomeretse batari munsi ya 50, nyuma yuko abasirikare babarasheho ejo ku wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020 ku mugoroba.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wavuze ko wabonye amakuru yo kwizerwa ajyanye n’izo mpfu. Abategetsi basezeranyije gukora iperereza kuri uko kurasa mu bigaragambya.

I Lagos no mu tundi turere hashyizweho igihe cy’umukwabu w’amasaha 24, bitatangajwe igihe uzarangirira. Iyi myigaragambyo ni iyo kwamagana umutwe kabuhariwe wa polisi wo kurwanya ubujura (SARS), ubu wamaze kuvanwaho. Imaze hafi ibyumweru bibiri.

Avuga ku iraswa ry’abigaragambya i Lagos, Hillary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa leta y’Amerika, yasabye Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ndetse n’igisirikare “kureka kwica urubyiruko rw’abigaragambya bamagana SARS”.

Odion Jude Ighalo, umukinnyi wa Manchetser United ukomoka muri Nigeria, yashinje Leta ya Nigeria kwica abaturage bayo. Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Twitter, yagize ati: “Ntewe isoni n’iyi Leta”.

Perezida Buhari yasheshe umutwe SARS ku itariki 11 y’uku kwezi k’Ukwakira 2020. Washinjwaga ibirimo nko gufunga binyuranyije n’amategeko no kurasa abantu. Ariko abigaragambya basabye ko hakorwa izindi mpinduka mu nzego z’umutekano ndetse no kuvugurura uburyo iki gihugu gitegetswe.

Guverineri Babajide Sanwo-Olu wa leta ya Lagos yavuze ko abagizi ba nabi bigaruriye iyi myigaragambyo bakaba ubu ari bo barimo kuyikora.
Source:BBC

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5861 Posts

Politiki

4112 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga