• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Abafaransa basubijwe muri “Guma mu rugo” ku nshuro ya kabiri

Umwanditsi
October 29, 2020

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa kuri uyu wa 28 Ukwakira 2020 yaraye atangaje ingamba za ‘guma mu rugo’ mu gihugu hose ku nshuro ya kabiri, kugeza nibura mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Perezida Macron yavuze ko bijyanye n’izi ngamba nshya, zitangira ejo ku wa gatanu tariki 30 ukwakira 2020, abantu bazemererwa gusa kuva mu rugo bagiye ku kazi k’ingenzi cyane cyangwa ku mpamvu zijyanye n’ubuvuzi.

Ubucuruzi butari ubw’ingenzi cyane – nka za ‘restaurants’ n’utubari – buzafunga, ariko amashuri n’inganda bizakomeza gufungura imiryango.
Imibare y’abicwa na Covid-19 ku munsi mu Bufaransa muri iki gihe ni yo ya mbere iri hejuru cyane ibayeho kuva mu kwezi kwa kane.

Ku wa kabiri, mu Bufaransa hatangajwe abantu bashya 33,000 banduye coronavirus.
Kugeza ubu mu Bufaransa hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 1,2 bose hamwe banduye coronavirus, muri bo abarenga 35,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Perezida Macron yavuze ko igihugu gifite ibyago byo “kurengerwa ubushobozi muri iyi nkubiri ya kabiri y’ubwandu mu buryo budashidikanywaho izaba mbi cyane kurusha iya mbere”.

Hagati aho, Ubudage bugiye gushyiraho ‘guma mu rugo’ yihutirwa itazaba ikaze cyane nk’iyi yo mu Bufaransa, ariko irimo gufunga za ‘restaurants’, inzu z’imyitozo ngororangingo ndetse n’inzu za cinema.

Kuki Ubufaransa bubikoze ubu?

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ejo ku wa gatatu, Perezida Macron yavuze ko Ubufaransa bugomba “gufata za feri [freins/brakes] n’imbaraga” mu kwirinda ko “burengerwa n’ukwiyongera kw’icyorezo”.

Yagize ati: “Virusi irimo kuzenguruka ku muvuduko n’uburyo bw’iteganya ryo hasi cyane butigeze buteganya”.

Yongeyeho ko kimwe cya kabiri cy’ibitanda bivurirwaho indembe mu bitaro byose byo mu Bufaransa ubu byose biryamyeho abarwaye Covid-19 gusa.
Perezida Macron yavuze ko bijyanye n’izi ngamba nshya, abantu bazajya basabwa kuzuza inyandiko basobanura impamvu bashaka kuva mu rugo, nkuko byari bimeze mu gihe cya ‘guma mu rugo’ ya mbere yo mu kwezi kwa gatatu.

Guteranira hamwe kw’abantu birabujijwe.

Perezida Macron yagize ati: “…Muzashobora kuva mu rugo ari uko gusa mugiye ku kazi, guhura na muganga, gufasha mwene wanyu, kugura ibicuruzwa by’ingenzi cyane cyangwa kugenda n’amaguru hafi y’urugo”.

Ariko yasobanuye ko serivisi za rubanda n’inganda bizakomeza gufungura imiryango, yongeraho ko ubukungu “butagomba guhagarara cyangwa kuzahara”. Yongeyeho ko gusura abari mu nzu zita ku bageze mu zabukuru – byari bibujijwe muri ‘guma mu rugo’ ya mbere yatangiye mu kwezi kwa gatatu ikamara amezi abiri – ubu none byemewe.

Izi ngamba nshya nkuko BBC ibitangaza, zizakurikizwa kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 12 kandi zizajya zongera gusuzumwa buri byumweru bibiri. Yavuze ko agifite “icyizere ko imiryango izashobora kongera guhura kuri Noheli”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga