• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Tanzania: Perezida John Pombe Magufuli byemejwe ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Umwanditsi
October 31, 2020

Ibyavuye mu matora byagaragaje ko John Pombe magufuli usanzwe ari Perezida wa Tanzania yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kabiri. Yatsinze ayamatora ku majwi 84% mu gihe uwamuguye mu ntege Tundu Lissu yagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n’akanama k’amatora.

Gusa Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, bavuga ko yabayemo uburiganya.

Abantu bagera kuri 37 barimo 13 bo karere ka Liware ndetse na 24 ba Nachingwea bamaze gutabwa muri yombi bazira kwigaragambya batemera ibyavuye mu matora nkuko umuyobozi wa police mu gace ka Lindi Stanley Kulyamo yabitangarije ikimakuru the citizen cyo muri Tanzania.

Perezida Magufuli w’imyaka 61, yari ahatanye n’abandi bakandida bagera kuri 14. Magufuli yatsindiye kuyobora Tanzania manda ye ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga rya Tanzania nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,5 muri miliyoni 15,9 zatoye.

Ishyaka rye ‘Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

Akanama k’amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abari biyandikishije ko bazatora batatoye nkuko bbc dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Source:BBC

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga