• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi/Mugina: Ntibashaka unyuranya n’abandi mu rugamba rw’iterambere Igihugu cyerekezamo

Umwanditsi
November 2, 2020

Mu gihe cy’umunsi wose wo kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2020, ubuyobozi n’abakozi b’Umurenge wa Mugina bafashe bari mu mwiherero, mu kwisuzuma bareba aho bavuye, aho bari n’aho bagana, bumvikanye ku guhuriza hamwe, kunga imbaraba bagatumbira icyerekezo kimwe cy’Igihugu, birinda kuba Nyakamwe, baharanira ko n’ufite intege nke afashwa na bagenzi be ariko bose bakibona ntawe unyuranya n’undi.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, avuga ko icyo bashyize imbere nk’abakozi b’Akarere ka kamonyi bakorera mu Murenge wa Mugina ari ukunoza ibyo bakora bagamije kuzamura ibipimo bijyanye n’imiyoborere ndetse no kuba ku isonga muri gahunda zose zigamije iterambere ry’Umuturage.

Gitifu Egide aganira na Vice Mayor Uwamahoro.

Ati” Muri uyu mwiherero twize byinshi ariko cyane cyane ibyo tugomba kunoza muri uyu murenge wa Mugina dukorera ndetse n’abaturage dushinzwe umunsi ku wundi ni uko duharanira kuzamuka ku bipimo by’imiyoborere ndetse na byabindi bigenewe umuturage bikamugeraho ku gihe, ariko kandi ibikorwa bijyanye n’ubukangurambaga tukabiha umwanya ku buryo umuturage yumva kandi akagira uruhare mu bimukorerwa”.

Gitifu Ndayisaba, avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwiherero ari “Umurimo unoze, ishema ryacu”. Ashimangira ko uyu murimo mu gihe ukozwe neza biba ishema ku bakozi ariko kandi ngo bikarushaho gutera ishema abaturage bose b’uyu murenge.

Agira kandi ati“ Icyagaragaye ni uko abakozi twese twiyemeje guhinduka, abakoraga neza bakarushaho, abatagiraga ibyo banoza nabo biyemeje kunoza ibyo bashinzwe kugira ngo dufatanyirize hamwe kunoza wa murimo noneho rya shema twese tuzarihurireho. Ubumwe, guha umuturage serivise inoze, kwita ku murimo dushinzwe nibyo dushyize imbere kuko “gutsindwa k’umwe ni ugutsindwa kuri twese”.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko umwiherero nk’uyu ufite icyo uvuze ku buyobozi n’abakozi bagamije gutera imbere mu cyerekezo kimwe cy’Igihugu. Ati “ uyu ni umwanya mwiza wo kwisuzuma, kureba aho abantu bageze mubikorwa bitandukanye bashinzwe cyane ko ibikorwa dukora bishingiye ku mihigo. Ni umwanya rero wo gufata ingamba zo kuzamura igipimo cy’ibyo dukora duharanira ko umuturage aba ku Isonga”.

Akomeza ati “ Icyo bidufasha nk’Akarere iyo bikozwe neza hose, biha akarere nako kuzamuka mu bipimo byiza ugereranije n’utundi turere. Bifasha kandi mu gusuzuma imihigo, buri wese akikebuka kubyo asabwa kandi agafatanya n’abandi bakungurana ibitekerezo bifasha kurushaho gushyira umuturage imbere mubyo buri wese ashinzwe. Turanasaba ko buri wese mu mwanya ahagazemo aba hafi umuturage, bakamumenyesha ibimukorerwa n’uruhare rwe muri byo”.

Niyongira Uzziel, umwe mubatanze ibiganiro muri uyu mwiherero, yibukije buri wese wawitabiriye ko kugira ngo umukozi yitwe mwiza ari uko“ agomba kuba azi gukorana n’abandi, iyo atabizi akazi ashinzwe kamukomerera. Uyu mukozi ikitwa Ukuri ni ingenzi murinwe, ko ukuri kuremereye ariko kandi kukaba ariko gutsinda kuko ibyo wakora byose utakwishingikirije byapfa”.

Niyongira Uzziel mu kiganiro yatanze, yibanze ku bikwiye kuranga umukozi mwiza.

Niyongira yagize kandi ati“ Tumenye ko dukorera igihugu kandi ko kugikorera bitava ku mwanya umuntu afite, ko waba uwo urimo, waba uwuhinduriwe bitagukuraho kugikorera. Mureke dusigasire umwanya dufite dukorera neza abaturage”.

Yibukije kandi buri wese ko hari kirazira n’indangagaciro mu mwanya ahaganzemo zikwiye kumuyobora, asaba ko ikitwa ruswa buri umwe akigendera kure ahubwo hakimakazwa kwegera umuturage no kubana nawe mu bimukorerwa, ko kandi Umukozi mwiza ari utava ku ntego, umukozi uhora ari mushya mukazi, umukozi wubaka ubumwe na bagenzi be, ko uyu ariwe uberanye n’umuvuduko iterambere ry’igihugu rikeneye.

Ati “ Umukozi mwiza ni umusingi mwiza w’iterambere ry’umuturage, kubigeraho bidusaba kudahuga. Mureke tumare amasaha mukazi aho kumara amasaha ku kazi. Umukozi mwiza ni utuma igihugu kiganisha abaturage mu iterambere cyiyemeje”.

Muri gahunda zisaba ubukangurambaga, Umurenge wa Mugina muri Mituweli ugeze kuri 97,8% mu gihe muri gahunda ya Ejo Heza bahagaze ku gipimo cya 84,4%. Intego ni uko buri muturage n’umuyobozi begerana bagafatanya muri byose nkuko Gitifu Ndayisaba Egide abihamya.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo Ingabo na Polisi mu Karere bitabiriye uyu mwiherero, bawugiramo uruhare mu biganiro byatanzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga