• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Igihugu cy’Uburusiya cyemeje urukingo rwa Covid-19 ku kigero cya 92%

Umwanditsi
November 12, 2020

Mu gihugu cy’Uburusiya, Ibipimo by’agateganyo byavuye mu igerageza ry’urukingo Sputnik V, bigaragaza ko rubasha kurinda umuntu kwandura icyorezo cya Covid-19 ku kigero cya 92%. Byatangajwe kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020 n’ikigega cya leta gishinzwe iby’imari nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Ibi byavuye mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza ry’urukingo ku bantu, bibaye ibya kabiri ku isi, mu muhate wo gukora urukingo rw’iki cyorezo kimaze kwica abarenga miliyoni 1.2 kikanangiza ubukungu ku isi.

Kuri uyu wa mbere, kompanyi ebyiri iyo mu Budage n’iyo muri Amerika ziri gufatanya, zatangaje ibyavuye mu igerageza nk’iri ry’urukingo rwazo, zivuga ko rukingira Covid ku gipimo kirenga 90%.

Izi nkingo zose ntiziremezwa n’abashinzwe ubuzima ku isi ko zatangira guterwa abantu ku isi.

Mu kwezi kwa munani, Uburusiya ni cyo gihugu cya mbere cyatangaje ko cyageze ku rukingo bise Sputnik V, hakurikiyeho igerageza ku bantu benshi. Ibyavuye muri iryo gerageza by’agateganyo, bishingiye ku cyiciro cya mbere ku bantu 16,000 bahawe urwo rukingo rwa doze ebyiri nk’uko bivugwa na Russian Direct Investment Fund (RDIF) yateye inkunga ikorwa ryarwo.

Iri gerageza ryose riri gukorwa ku bantu 40,000, ahantu hatandukanye mu mujyi wa Moscow nk’uko Reuters ibivuga, 1/4 cyabo bahabwa umuti umeze nk’urwo rukingo (ibizwi nka ‘placebo’).

Abatewe Sputnik V nkuko BBC ibitangza, yabarinze kwandura Covid-19 ku rugero rwa 92% kurusha abatewe umuti umeze nkayo, nk’uko ikigega RDIF kibivuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga