• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Perezida Trump yirukanye umukozi wa Komisiyo y’amatora wamuvuguruje

Umwanditsi
November 18, 2020

Perezida Donald Trump w’Amerika yirukanye umukozi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe amatora wamuvuguruje ku byo yavuze ko habayeho uburiganya mu matora ya perezida.

Perezida Trump yavuze ko “yashoje” kontaro ya Chris Krebs wo mu kigo cyo kurinda umutekano wo kuri internet w’ibikorwa by’amatora (CISA) kubera amagambo “atari ukuri byo ku rwego rwo hejuru” ajyanye n’uko amatora yakozwe.

Perezida Trump yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2020, avuga ko – nta gihamya atanze – yabayemo uburiganya “bwinshi”.

Abategetsi bashinzwe amatora bavuze ko ayo matora ari yo “ya mbere yaranzwemo umutekano mwinshi cyane” mu mateka y’Amerika.

Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yirukanye Mark Esper wari umunyamabanga w’ibiro by’ingabo by’Amerika, mu gihe hari amakuru yuko yashidikanyaga niba ari umuyoboke we.

I Washington DC harimo guhwihwiswa ko mbere yuko Perezida Trump ava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere, ashobora kwirukana na Madamu Gina Haspel ukuriye ikigo cy’ubutasi bwo hanze y’Amerika (CIA) na Christopher Wray ukuriye ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu (FBI).

Cyo kimwe n’abandi benshi birukanwe na Perezida Trump, Bwana Krebs yamenye ko yirukanwe ubwo ejo ku wa kabiri yabonaga ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Perezida Trump bumwirukana, nkuko umuntu uri hafi ye yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Ariko nyuma yo kwirukanwa, uyu wahoze ari mu bakuru b’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft yagaragaye nk’uticuza ibyo yakoze mu kazi ke. Yavuze ko atewe ishema n’akazi yakoze. Ati: “Twagakoze mu buryo bukwiye…”.

Ubutumwa kuri Twitter;
Honored to serve. We did it right. Defend Today, Secure Tomrorow. #Protect2020
— Chris Krebs (@C_C_Krebs) November 18, 2020

Yari yarayoboye icyo kigo cy’umutekano w’amatora wo kuri internet kuva cyashingwa mu myaka ibiri ishize, nyuma y’ibirego byuko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida w’Amerika yo mu 2016 bugamije kugena uyatsinda.

Mu kurinda ko amatora yakwibasirwa n’ibitero byo kuri mudasobwa, ikigo CISA gikorana n’abakozi bashinzwe amatora bo ku rwego rwa leta n’abo mu nzego z’ibanze ndetse na kompanyi zitari iza leta zitanga ikoranabuhanga rikoreshwa mu matora.

Icyo kigo nkuko BBC ikomeza ibitangaza, kinagenzura uburyo ibarura ry’amajwi rikorwamo ndetse n’ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa muri ibyo bikorwa.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga