• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Abapfiriye mu myigaragambyo yamagana ifatwa n’ifungwa rya Bobi Wine muri Uganda bageze kuri 45

Umwanditsi
November 23, 2020

Polisi ya Uganda yavuze ko abapfuye mu myigaragambyo yo mu cyumweru gishize yo kwamagana ifatwa n’ifungwa rya Bobi Wine, bageze kuri 45. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko abapfuye bagizwe n’abagabo 39 n’abagore batandatu.

Igitangazamakuru cyo muri Uganda cyasubiyemo amagambo y’abakora mu nzego z’umutekano, bavuga ko benshi barashwe n’abakora mu nzego z’umutekano bambaye imyenda ya gisivile. Abo bafashwe amashusho n’abaturage abagaragaza mu mihanda berekana imbunda bitwaje.

Ku wa gatanu, Minisitiri w’umutekano Jenerali Elly Tumwiine yabwiye itangazamakuru ko polisi n’izindi nzego z’umutekano bafite uburenganzira bwo kurasa no kwica, niba abigaragambya “bagejeje ku kigero runaka cy’urugomo”. Polisi yavuze ko abapolisi 11 bagabweho ibitero bagakomeretswa n’abigaragambya.

Imyigaragambyo ya hato na hato yabaye mu murwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi, basaba ifungurwa ry’umukandida-perezida Robert Kyagulanyi, uzwi nanone nka Bobi Wine, wari watawe muri yombi ari muri mitingi yo kwiyamamaza.

Bobi Wine, nyuma yo gufungwa iminsi ibiri, nkuko BBC ibitangaza, yarezwe kurenga ku mategeko yo kwirinda coronavirus, afungurwa by’agateganyo. Ubu yasubiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga