• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Bushenge: Guterwa ubwoba no kwanga kubura iposho bibatera kutavuga ababateye inda

Umwanditsi
December 14, 2020

Bamwe mu bakobwa b’abangavu batewe inda n’abagabo cyangwa se abasore bo mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko bahitamo guhishira abazibateye mu rwego rwo kwirinda guhura n’ubuzima bushaririye igihe baba bafungishije ababageneraga ibyabafashaga gucuma iminsi bo n’abo bibarutse. Hari abaterwa ubwoba, ariko kandi banikoma itegeko rifunga ariko ritagena uko ubyaye n’uvutse bazabaho nyuma y’ifungwa ry’uwakoze icyaha.

Aba bakobwa ubona ko bakiri bato ariko mu mvugo ukumva ko bagashize, ntabwo batinya kugaragaza ikibari ku mutima nyuma y’aho benshi muri bo baterewe inda, bakabyara abana, aho ndetse bamwe muri bo usanga bafite abarenze umwe.

Imwe mu mpamvu aba bakobwa bagaragaza ni iy’uko itegeko rihana uwateye umwangavu inda, bo bavuga ko ritamuteganyiriza uko azasigara abayeho we n’uwo yibarutse mu gihe bafunze uwamuteye inda kandi ariwe wari wiyemeje kujya amufasha we n’umwana. Uretse kubura iposho, hari n’abaterwa ubwoba bwo kugirirwa nabi, bagahitamo guceceka.

Ni naho bahera bavuga ko uretse nabo, n’ababyeyi babo ngo bahitamo kenshi kwemera ubwumvikane, bityo bagasisisibiranya icyaha, uwajyaga gushyikirizwa amategeko agahishirwa ku bw’ikiguzi runaka aba yemereye ababyeyi ndetse n’uwo yate inda mu kumufasha kubaho mu minsi ya nyuma yo kubyara ngo abashe kubaho no kurera urwo ruhinja.

Umwe muri aba bangavu tutari butangaze amazina ye ku bw’impamvu tubuzwa n’amahame y’umwuga, yagize ati“ Yarambwiye ati ari njyewe umfungishije, najya i Cyangugu imyaka yanjye nkayifungwa, mfite 30 bakankubitiraho 25, nataha nseka nkaza no kugusura ye!, ukagira ngo ni umutima unzanye, nkaza iwanyu ni mugoroba nkakubwira ngo mperekeza bumaze kwira. Ntabwo nagusiga amahoro, nakujomba icyuma kuko iyo myaka sinayirya uri aho ngaho waramfungishije ngo njyewe nguhe amahoro. Nakujomba icyuma bagasanga umurambo mu nzira. Ntekereje kuri ibyo niyo mpamvu mvuga ngo ntabwo namuvuga”.

Akomeza avuga ko mu gihe abandi bakobwa bahishira ababateye inda kubw’ibyo baba babemereye, kuri we ngo n’isogisi niryo yavuga ko rigura make ku mwana ariko kuva yamubyara ngo nta ryo azi, bityo yahisemo kwirwanira n’ibibazo bye wenyine, aryumaho kubera ubwoba.

Agira kandi ati“ Ubwo rero si numva ukuntu n’ubundi najya kumuvuga bakamufunga, nta sogisi n’ubundi angurira cyangwa se ifu y’igikoma y’umwana cyangwa se ikiro cy’isukari, nta nakimwe mukuraho, n’umwana yanze kumwandikisha. Ndi aho ngaho ndwana n’ibibazo byanjye, ntabwo navuga ngo ngiye kumufungisha nubundi ntacyo ndi bumukureho, keretse wenda hajeho nka bya bindi byo kuvuga ngo baramufunze wenda hari n’indishyi bageneye nyiri ukubyara cyangwa se umuryango yateyemo iyo nda. Ntacyo itegeko rigena, niyo mpamvu nicecekeye. Umutima we uko nawubonye n’icyo cyuma yakintera”.

Undi muri aba bakobwa bateye inda akiri muto akaba abyaye kabiri yagize ati“ Mu byukuri impamvu twanga kuvuga abantu badutera inda, hari igihe akubwira ngo uramvuze ndi umugabo mu rugo, uransenyera!, numara kunsenyera, ni bimenyekana nawe nta kintu na kimwe nzagufasha, nzaguha!. Tugahitamo rero guceceka, atari uko umutima wacu ubikunze, bikatugora, bikatubabaza mu byukuri ugasanga nyine turabyakiriye”. Akomeza avuga ko byinshi byuririra no ku bukene bwo mu miryango mu gihe ababyeyi badashobora gufasha no kwita kuri uwo mubyeyi muto.

Mukabaranga Sipesiyoza, ahagarariye Inshuti z’Umuryango mu Murenge wa Bushenge, yagize ati“ Uwateye inda koko itegeko rirahari, riramukurikirana agafungwa, ariko wa mwana ukiri muto agira gutereranwa na hahandi avuka na wa muryango ubyara wa wundi wamuteye inda nabo bakitwaza ngo mwadufungishirije umuntu, ugasanga wa mwana nuwo abyaye bagize ikibazo gikomeye. Umwana agize itereranwa, ugasanga abenshi nibo bagaragara mu mirire mibi kubera ko wa wundi wabyaye aba akiri umwana ubwe yari agikwiye kurerwa, nuwo abyaye akabura kirerwa, ukabona havutsemo ikibazo cy’imikurire ya wa mwana”.

Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, uyu mubyeyi agira ati “ Njyewe numva habaho indishyi. Kuba bafata wenda wa muryango wa wamuntu wakoze icyaha, niba baragennye bati iki cyaha gihanishwa imyaka 25, nibashyireho ngo ariko wa mwana wavutse akwiye kubona iki cyo kumurera wenda giturutse ku muryango wamuhohoteye cyangwa no ku muryango wa Nyina avukamo ariko ntatereranwe, bakareba uko wa mwana nawe abona uburyo bwo kubaho”.

Imwe mu mpamvu cyangwa se icyita rusange ku guhishira abatera inda abangavu, benshi bahuriza ku kuvuga ngo nibafunga uwateye inda, usigaye ndetse n’umwana abyaye baraba abande kandi hari benshi mu babateye inda bemera ubwumvikane n’abo baziteye ndetse rimwe na rimwe n’imiryango yabo. Gusa na none hakaba n’abahishira bitewe no guterwa ubwoba bwo kuba bagirirwa nabi. Basaba inzego z’ubuyobozi gushaka igisubizo kidashingiye ku gufunga uwakoze icyaha gusa, ahubwo no kureba ku mwana wabyaye undi uko bazabaho nyuma yo guhana.

Iyi nkuru, yateguwe ku bufatanye n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-PaxPress ubwo wajyaga kuganira n’aba baturage ba Bushenge ku bibazo by’abangavu baterwa inda bakiri bato, ibibazo bahura nabyo cyangwa se ingaruka. Muri iki kiganiro, Abagabo n’abasore, basabwe kureka kwangiza abana kuko kubangiza ari ukwangiza Umunyarwanda w’Ejo hazaza, kwangiza aheza h’Igihugu muri rusange kuko gutakaza aba bana bakiri bato bombi ari ugutakaza ahazaza h’Igihugu.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga