• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
21/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Ikiciro cya 5 cy’impunzi zari zaraheze muri Libiya zageze mu Rwanda

Umwanditsi
December 30, 2020

Abantu 130 basaba ubuhungiro bari baraheze muri Libya bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.

Iki ni ikiciro cya gatanu cy’aba bantu cyakiriwe mu Rwanda, ni ababuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Minisiteri ifite impunzi mu nshingano mu Rwanda ivuga ko abaraye bahageze ari Abanya-Eritrea 67, Sudan 48, Somalia 12, Nigeria 2, na Ethiopia umwe, muri bo abagabo ni 75%, barimo abana ni 27.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwemeye kwakira abantu 500 mu mpunzi zigera ku 4,000 zari zaraheze muri Libya. Ikiciro cya mbere cyahageze mu kwezi kwa cyenda 2019.

Aba bahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri babanje gupimwa coronavirus bajyanwa muri hotel gutegereza ibisubizo, nyuma barajyanwa mu kigo kibakira kiri i Gashora mu Bugesera.

U Rwanda rumaze kwakira aba bantu bose hamwe 515, biganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afrika.

Muri bo, nkuko BBC ibitangaza, abarenga 200 bamaze kujya gutuzwa mu bindi bihugu, harimo 131 muri Sweden, 23 muri Canada, 46 muri Norvege na 5 mu Bufaransa.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga