• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

USA: Imyigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Trump yaraye iguyemo abantu bane

Umwanditsi
January 7, 2021

Abantu bane bapfuye mu myigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Donald Trump ubwo bateraga ingoro y’inama nshingamateka (y’abadepite), Capitol. Ni mu gihe imitwe yombi y’inteko yateranaga ngo yemeze burundu Perezida Joe Biden watowe.

Umugore umwe yarashwe n’abapolisi, abandi bantu batatu bapfuye kubera kudahabwa “ubutabazi bwihutirwa”. Uyo mugore warashwe, ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko yahoze ari mu ngabo za US Air Force, akaba yari mu bantu bari imbere binjira ku ngufu mu cyumba cyari giteraniyemo izi ntumwa za rubanda/Abadepite.

Abandi bapfuye bivugwa ko ari abagabo babiri n’umugore umwe. Igipolisi kivuga ko cyafunze abantu 52, muri bo 47 bazize kurenga ku mategeko y’umukwabu.

Byabaye ngombwa ko inama rusange y’intumwa za rubanda imitwe yombi, Abadepite n’Abasenateri ibanza guhagarara nyuma y’aho abashyigikiye Perezida Trump batereye ingoro y’inama nshingamateka/y’abadepite.

Igiporisi gikorera kuri Capitol ( iyi ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite), BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko cyabujije urujya n’uruza icyo gihe maze gisaba abari mu ngoro bose “kwinyegeza/kwihisha”.

Imbere y’uko ibi biba, Perezida Donald Trump yari yashyikirije ijambo hanze y’ibiro byiwe maze abatera intege ngo bakomeze imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora.

Dore amwe mu mafoto yuko ibintu byari byifashe;

Umwotsi uzungurutse ingoro y’inteko ya Amerika kubera abantu amagana baje mu myigaragambyo bari guhangana n’igipolisi.

 

Uwaje mu myigaragambyo asimbuka ava hejuru ngo agere mu cyumba cy’inama nkenguzamateka/sena.

 

Bamwe mu baje mu myigaragambyo batawe muri yombi n’igipolisi muri iyo ngoro.

 

Umwe mu bigaragambya yabonetse atwaye igikoresho cyo muri iyi nyubako ya US Capitol.

 

Abapolisi bacunga iyi ngoro bari mu cyumba cy’inama nkenguzamateka/sena batunze imbunda abigaragambya bashakaga kwinjiramo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga