• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Perezida Trump yavuze ko atazitabira irahira ry’ugomba kumusimbura, Joe Biden

Umwanditsi
January 9, 2021

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika witegura gutanga ubutegetsi, ahamya ko atazitabira ibirori biteganijwe kuwa 20 Mutarama 2021 by’irahira rya Joe Biden ugomba kumusimbura ku ntebe y’umukuru w’Igihugu.

Abinyujije kuri Twitter, yanditse ati: “Kuri abo bose babimbajije, sinzitabira ibirori byo kurahira ku wa 20 z’ukwa mbere”.

Umukuru w’igihugu uherutse gutorwa, yishimiye iyi nkuru, avuga ko ugusiba kwa Trump muri ibyo birori ari “ikintu cyiza“.

Perezida Trump, ubu ahanzwe amaso n’abarimo bashaka kumwirukana ku mwanya w’umukuru w’Igihugu itariki nyayo yo gutanga ubutegetsi itaragera, nyuma y’aho abantu batanu bapfiriye mu myigaragambyo yatewe n’abamushyigikiye bateye ku ngoro y’amakoraniro ya Amerika, Capitol (ingoro y’inteko ishinga amategeko).

Joe Biden, avuga ko Perezida Trump atari akwiriye kuba muri Maison Blanche/White House. Hagati aho, avuga ko byamushimisha mu gihe icyegera cy’umukuru w’igihugu Mike Pence yakwitabira ibyo birori.

Uwanyuma muri aba batanu uherutse gupfa ahitanywe n’iyo myigaragambyo ni umuporisi wakoreraga kuri Capitol, Brian Sicknick, yapfiriye mu bitaro nyuma y’aho akomerekeye muri yo myigaragambyo.

Ibiro bya FBI bishinzwe iperereza hamwe n’igiporisi cya Washington barimo gukorera hamwe mu maperereza y’urupfiu rw’uyu muporisi.

Iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa gatatu ushize nkuko BBC ibitangaza, yabaye nyuma y’amasaha make Perezida Trump ahamagariye abamukunda kurwanya ibyavuye mu matora mu gihe inama y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi yarimo yemeza itnstinzi ya Joe Biden mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 03 Ugushyingo 2020.

Nyuma yo gushyirwaho igitutu ndetse n’igitsure bikomeye, Perezida Trump nyuma yaje gusohora itangazo yifashe amajwi mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa kane (nyuma y’uko haba imyigaragambyo) yamagana igitero cyakozwe ku ngoro, avuga ko “bwari ubukozi bw’ikibi”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga