• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Alexei Navalny wavuzweho kurogwa na Leta y’Uburusiya yatawe muri yombi akigera I Moscow

Umwanditsi
January 18, 2021

Alexei Navalny umurusiya unenga ubutegetsi bwa Vladmir Putin uherutse kurongwa akavurirwa mu Budage, ejo ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 yarafashwe arafungwa nyuma gato y’uko indege imuvanye mu Budage yari igeze i Moscow. Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi birasaba ko uyu mugabo w’imyaka 44 arekurwa.

Iyi mpirimbanyi yari imaze amezi atanu ivurirwa mu Budage uburozi bwica, ivugwa ko yahawe n’abo mu butegetsi bw’Uburusiya. Leta ikuriwe na Putin yahakanye kuroga Navalny.

Gusa ibivugwa na Navalny, umaze imyaka myinshi anenga ubutegetsi bwa Putin, byashimangiwe n’amakuru yatangajwe n’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye.

Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, yavuze ko abategetsi b’Uburusiya bashaka gucecekesha ababanenga. Asaba ko Navalny “arekurwa ako kanya nta yandi mananiza”.

Ubufaransa, Ubwongereza, Ubutaliyani na perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel nabo basabye Uburusiya kurekura Navalny.

Itangazo rya leta y’Ubwongereza rivuga ko “Aho gukurikirana uwakorewe icyaha gikomeye, abategetsi b’Uburusiya bakwiye guperereza uko uburozi butemewe bwakoreshejwe ku butaka bw’Uburusiya.”

Byagenze bite ajya gufatwa?

Ubwo Navalny yarogwaga mu kwezi kwa munani umwaka ushize ari muri Siberia, yajyanywe mu Budage byihutirwa. Ubwo yariho yoroherwa yavuze ko ashaka gusubira iwabo mu Burusiya.

Ejo ku cyumweru yakoze ibyo yavuze, yurira indege ya Pobeda Airlines i Berlin nubwo bwose yari yaburiwe ko nagera i Moscow ashobora gufungwa. Indege yari yuzuyemo abanyamakuru, barimo na Andrey Kozenko wa BBC Russian Service.

Mbere gato y’uko indege igwa, uyitwaye yavuze ko “ku mpamvu za tekiniki” indege itakiguye ku kibuga cya Vnukovo, aho abantu ibihumbi bashyigikiye Navalny bari bakoraniye, ahubwo igiye ku kibuga cya Sheremetyevo, biteza ‘icyo ni iki’ mu bagenzi.

Bageze kuri icyo kibuga nacyo kiri i Moscow, Navalny yagize ati: “Nzi neza ko nta cyaha mfite.” Iminota micye mbere y’uko atabwa muri yombi, yabajije abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege ati: “Mwarantegereje cyane?”

Yasomye umugore we Yulia, wari wavanye nawe mu Budage, nyuma y’uko abashinzwe umutekano bamubwiye ko nashaka kwanga amabwiriza yabo bakoresha imbaraga. Nubwo yabisabye cyane, umunyamategeko we yangiwe kumuherekeza. Nyuma yajyanywe kuri station ya polisi i Moscow aho yaraye.

Ni iyihe mpamvu y’ifatwa rye?

Mu ijoro ryo ku cyumweru, ibiro by’imfungwa by’Uburusiya byasohoye itangazo rivuga ko Navalny “yashakishwaga kuva tariki 29/12/2020 kubera kurenga kenshi ku mabwiriza yahawe”. Rivuga ko akomeza gufungwa kugeza ku cyemezo cy’urukiko.

Abategetsi bamushinja kurenga ku mabwiriza yahawe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kunyereza umutungo, agahabwa igifungo gisubitse. Buri gihe we yavuze ko ibyo birego bifite imvo za politiki.

Abashinjacyaha mu Burusiya banatangije ibirego bishya bishinja Navalny kohereza binyuranye n’amategeko amafaranga ku miryango ifasha itandukanye, irimo Anti-Corruption Foundation.

Navalny nkuko BBC ikomeza ibitangaza, ashinja Putin kumwibasira akoresheje ibirego bihimbano. Gutaha kwe kubonwa n’abo mu butegetsi bwa Putin nk’ikibazo n’akazi gakomeye kuri bo kuko abamushyigikira bagiye biyongera mu gihugu kuva yarogwa akarokoka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga