• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

CHAN 2021: Rwanda Vs Uganda, Umukino w’abakeba uza no mu ishusho ya Politiki

Umwanditsi
January 18, 2021

Kuva mu myaka ibarirwa muri 20 ishize, Imisambi ya Uganda n’Amavubi y’u Rwanda ni abakeba mu mupira w’amaguru, benshi ariko babona ko birenze iby’abakinnyi 22 bajya mu kibuga ahubwo bifata n’imibanire ya politiki y’ibihugu byabo.

Aya makipe arahura mu mikino ya mbere y’itsinda C mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021, mu gikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, kiri kubera muri Cameroun.

Mu kwa gatandatu 2003, Perezida Paul Kagame yari uwa mbere mu mbaga y’abanyarwanda bagiye kwakira nk’intwari abakinnyi b’Amavubi bari batsindiye Imisambi i Kampala. Icyo gihe, ubukeba bw’aya makipe yombi sibwo bwari bugitangira ahubwo bwari bumaze igihe gito butangiye gukomera.

Hari hashize imyaka micyeya ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zirwaniye inkundura i Kisangani muri DR Congo, inzobere muri politiki y’akarere zivuga ko ari imirwano yahinduye byinshi mu mibanire y’ibi bihugu.

Rutahizamu Jacques Tuyisenge wa APR FC uyu munsi niwe u Rwanda rushobora kuba ruhanze amaso cyane, ko bagenzi be bamufasha akanyeganyeza inshundura z’imisambi.

Umutoza Johnathan McKinstry wa Uganda, ashobora gukinisha ku mwanya wa rutahizamu Brian Aheebwa wa KCCA cyangwa Viane Ssekajugo ngo bashake ibitego imbere y’izamu ry’Amavubi.

McKinstry araba ahatanye n’umutoza Vincent Mashami w’Amavubi bakoranye amwungirije mu 2015-2016, ubwo uyu mwongereza yari umutoza w’Amavubi.

Mu mupira, amakuru n’amateka biraha amahirwe Uganda

Amakuru yerekana ko umubano wa Politiki utaraba mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’amakimbirane yagaragaye cyane kuva mu 2018.

Perezida Paul Kagame niwe gusa wo muri aka karere kugeza ubu utaratangaje, kumugaragaro, gushimira mugenzi we Yoweri Museveni ku ntsinzi mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

Nubwo mu mwaka ushize habayeho ibikorwa bikomeye byo kunga abategetsi bombi bikozwe n’amahanga, haracyaboneka ibimenyetso ko umubano w’ibi bihugu ukirimo agatotsi.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize Paul Kagame na Yoweri Museveni bahanye ikiganza i Gatuna/Katuna mu muhate wo kwiyunga.

Mu mupira w’amaguru ku isi henshi byagiye biboneka ko ubukeba bw’ibihugu bituranyi muri politiki butera guhangana gukomeye iyo aya makipe ahuye mu mukino nk’uyu.

Impuzamashyirahamwe CAF yerekana ko Imisambi ya Uganda n’Amavubi y’u Rwanda bimaze gukina imikino igera kuri 32 kuva mu 1986, imisambi yatsinze imikino 14, Amavubi 10, zinganya imikino 8.

Imikino itanu Uganda Cranes iheruka gukina n’ibihugu bitandukanye yatsinze ine(4) itsindwa umwe(1), Amavubi yo yatsinzwe itatu(3) inganya ibiri(2). Mu irushanwa rya CHAN riba buri myaka ibiri kuva mu 2009, Amavubi kure yageze ni muri 1/4 aho yatsindiwe na DR Congo, mu 2016 ubwo ryari ryabereye mu Rwanda.

Naho Imisambi ntirarenga amatsinda nubwo imaze gusiba muri CHAN inshuro imwe muri esheshatu imaze kuba, mu gihe Amavubi amaze kuyijyamo inshuro enye.

Muri Cameroun, Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Amavubi n’Imisambi mu itsinda C bigomba kuzahura kandi na Togo, na Maroc ifite iki gikombe kugira ngo bibe byarenga icyiciro cy’amatsinda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga