• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Kamonyi: Kompanyi ya K.P.A yiyemeje gufasha abarushywaga no gushaka ibyangombwa byo kubaka

Umwanditsi
January 18, 2021

Kimisagara Polytechnician Association Company-K.P.A, nyuma yo kugira uruhare mu itunganywa ry’amwe mu ma site yo guturamo mu Karere ka kamonyi nk’iya Kabasanza-Gihara, Rubona na Musebeya ho muri Muganza na Rugogwe ya Kabagesera, irashishikariza abaturage kuyigana, bakarindwa abamamyi n’abandi babaryaga amafaranga bababeshya ko babashakira ibyangombwa byo kubaka, ugasanga barabasiragiza nyuma yo kubarira utwabo.

Eng. Abizeyimana Vedaste, umuyobozi wa K.P.A aganira na intyoza.com yatangaje ko nubwo iyi Kampani ikorera muturere dutandukanye, abanyakamonyi n’abandi bashaka kuhatura ngo bakwiye kutongera guhendwa ubwenge na bamwe bari baramenyereye kubarya amafaranga, bababeshya ko babashakira ibyangombwa kandi nta bushobozi babifitiye, bakanabaca amafaranga y’umurengera, kenshi bikarangira babasiragiza cyangwa se batanabonye icyo bayatangiye.

K.P.A ikorera Bishenyi mu kaboko k’iburyo utaragera kuri Sitasiyo ya Esanse ihari.

Abizeyimana, avuga ko nka Kampani K.P.A baje kuvumbura ko benshi muri aba barya amafaranga y’abaturage bababeshya kubashakira ibyangombwa kandi batabifitiye ububasha n’ubushobozi, bahindukira bakaza muri K.P.A kuhifashisha ariko mu kuri bariye akayabo k’amafaranga menshi abaturage batari bakwiriye kubaha iyo baba bafite amakuru.

Abwira abarushywaga no gushaka ibyangombwa n’abacishwaga mu nzira mbi bakaribwa amafaranga, ko K.P.A yaje nk’igisubizo mu gufasha buri wese kubona icyangombwa cyo kubaka, gukora ibishushanyo by’inyubako n’ibindi bijyana nabyo kandi byose mu gihe gito, cyane ko nk’amasite yatunganijwe ubu nyuma y’ubuvugizi bwakozwe ibyangombwa bitangwa nta kibazo, ko ahubwo icyo buri wese asabwa ari ukumenya amakuru mpamo y’aho akwiye kugana ngo ahabwe ubufasha, yubake nta nkomyi, atabeshywe cyangwa se ngo ahabwe ibyangombwa by’ibihimbano.

Abizeyimana, avuga ko site zari zarakomwe zakomorewe ndetse serivise zikaba zirimo gutangwa neza kandi vuba. Avuga ko nka K.P.A serivise baha umuturage ari ukumukorera igishushanyo cy’inzu no gukurikirana Dosiye y’umuntu kugeza abonye icyangombwa cyo kubaka.

Kuva Site zakomorerwa, benshi mubagannye K.P.A ubu bamaze kubona ibyangombwa ndetse ibikorwa byabo babigeze kure. Mubanyujijwe iz’ubusamo n’abantu barimo Abakomisiyoneri n’abandi bishakira amaramuko ubu bararira ayo kwarika kuko babuze ibyangombwa, abandi bagahabwa ibitemewe.

Mu karere ka kamonyi, K.P.A ikorera Bishyenyi utaragera kuri Sitasiyo ya Esanse uvuye Ruyenzi, inakorera kandi I Gihara, ariko kandi kubera uruhare rwayo mu gutunganya amasite yo guturamo n’uwabaza mu Murenge cyangwa se mu Karere nk’abafatanyabikorwa, bamurangira.

Ibiciro kuri Serivise za K.P.A bigendana na gahunda z’imyubakire y’akarere, aho kugera ubonye ibyangombwa byose ari ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya arimo ibihumbi 250 y’Ibikorwa Remezo yemejwe n’inama Njyanama y’Akarere ka kamonyi, harimo amafaranga ibihumbi 110 y’u Rwada y’Ibishushanyo no kohereza Dosiye muri System ya BPMIS no kuyikurikirana kugeza umukiriya abonye icyangombwa, hakaba kandi ibihumbi 40 by’u Rwanda y’Icyangombwa nyirizina cyo kubaka.

Kubisobanuro byimbitse, hamagara ufashwe kuri; 0782137758

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga