• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Undi musirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Umwanditsi
January 18, 2021

Umusirikare w’Umurundi wari mu ngabo zagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique yishwe ku munsi wa gatanu tariki 15 Mutarama 2021 mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba mu karere ka Grimari, k’intara ya Ouaka, nk’uko itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye-ONU ribivuga.

Iri tangazo rivuga ko inyeshyamba ziyita Coalition des Patriotes pour le Changement(CPC) zagabye igitero ku ngabo za MINUSCA zari mu bikorwa byo gucunga umutekano muri ako karere, zikica uwo musirikare zikanakomeretsa n’abandi babiri.

Uyu Musirikare wishwe, abaye uwa kane w’Umurundi wishwe muri icyo gihugu mu gihe kitagera ku kwezi, nyuma y’abandi batatu bishwe ku wa 25 Ukuboza 2020.

Uburundi bwohereje ingabo zigera kuri 760 muri Centrafrique mu rwego rwa MINUSCA (Mission multidimensionnelle Intégrée des Nations Unies pour la Stabilisation en République Centrafricaine) mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu kiri mu ntambara kuva imyaka itari mike ishize.

Iryo tangazo ryasohowe n’umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, Stéphane Dujarric, rivuga ko mu gitondo cyo ku munsi wa gatanu, ingabo za MINUSCA zikomoka mu Burundi no muri Bangladesh zaguye mu mitego ibiri ikurikirana y’izo nyeshyamba.

Rigira riti: “Uyu musirikare w’Uburundi yishwe mu mutego ugira kabiri. Abasirikare babiri bava muri Bangladesh barakomeretse muri ibyo bitero”.

Umunyamabanga mukuru wa ONU asaba abategetsi ba Centrafrique gukora uko bashoboye kose bakamenya abakoze ibi bitero kugira ngo babashyire imbere y’ubutabera. Yibutsa ko ibitero ku ngabo za ONU zagiye kugarukana amahoro n’umutekano bishobora kuba ibyaha byo mu ntambara kandi ko “bigomba guhanwa”.

Umunyamabanga mukuru wa ONU atewe impungenge n’umutekano ukomeza guhungabana muri icyo gihugu, agasaba impande zombi guhagarika intambara bagashaka igisubizo cy’ibibatandukanye mu mahoro.

Uyu musirikare w’Umurundi yishwe nyuma y’iminsi ibiri hishwe umusirikare w’u Rwanda muri icyo gihugu cya Centrafrika.

Kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Inama Nkuru y’umutekano mu ishyirahamwe ONU yasohoye itangazo aho yamagana iyicwa ry’aba basirikare, aho uw’u Rwanda ku wa 13 z’uku kwezi kwa Mutarama 2021 hafi y’umurwa mukuru Bangui , naho uw’Uburundi yicwa kuwa 15 Mutarama 2021 .

Iri tangazo kandi, rivuga ko abagize inama nkuru y’umutekano “bamagana bivuye inyuma ibitero byose, ubushotoranyi no gukomeza ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’abandi bagizi ba nabi ku ngabo za MINUSCA”.

Rivuga kandi ko abagize inama nkuru y’umutekano bashimangira ko bari inyuma ya MINUSCA, kandi ko bashimira cyane ibihugu byohereje abasirikare n’abaporisi babyo muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Abagize iyi nama nkuru y’umutekano nkuko BBC ibitangaza, basaba ko ari nkenerwa y’uko MINUSCA ihabwa ibikoresho nkenerwa kugira ngo ishobore gutunganya ibikorwa byayo, irinde umutekano w’ingabo za ONU.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga