• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
20/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50

Covid-19: Leta y’Ubwongereza yangiye abavuye DR Congo na Tanzania gukandagira ku butaka bwayo

Umwanditsi
January 22, 2021

Igihugu cy’Ubwongereza cyatangaje ingingo ibuza abagenzi bose bavuye muri DR Congo na Tanzania kwinjira ku butaka bwayo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu gihugu cy’ubwongereza Grant Shapps yavuze ko iyi ngingo igamije kwirinda ikwirakwira ry’ubwoko bushya bw’iyi Virus bwo muri Afurika y’Epfo.

Yanditse ati“ Abagenzi bose bavuye muri ibyo bihugu, uretse Abongereza n’abandi bafite uburenganzira bwo kuhatura, ntabwo bazemererwa kwinjira”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2021 abagenzi 11 bavuye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bangiwe kwinjira mu bwongereza kubera impamvu nk’izi.

Mu gihe muri DR Congo hamaze gutangazwa abantu barenga gato 20,000 banduye icyorezo cya Coronavirus, uko ibintu byifashe muri Tanzania ntabwo bizwi kuko nta mibare Leta itangaza.

Mu kwa Gatandatu k’umwaka ushize, Perezida John Pombe Magufuri yatangaje ko “ Nta Coronavirus iri muri Tanzania” kubera amasengesho y’abaturage. Gusa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima-OMS nkuko BBC ibitangaza, ryagiye ritangaza impungenge ritewe n’imigirire ya Leta ya Tanzania kuri iki cyorezo. Ntacyo abategetsi ba DR Congo na Tanzania baratangaza kuri iki cyemezo cya Leta y’Ubwongereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5917 Posts

Politiki

4167 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1035 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga