• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Jenda: Umuhungu arakekwaho kwica se amukubise isuka ya Majagu

Umwanditsi
January 22, 2021

Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, umuhungu w’imyaka 41 y’amavuko yakubise isuka ya Majagu se umubyara w’imyaka 75, aramwica.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yahamirije intyoza ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musaza w’imyaka 75 y’amavuko ari impamo, ko yishwe n’umwana we yibyariye.

Uyu mugungu witwa Ntibiramira Emmanuel alias Semahuku wishe Se umubyara witwa Gapyisi Michel w’imyaka 75 y’amavuko, ngo yakubise iyi suka ya majagu Se ahagana mu musaya, irinjira, ariko kandi ngo akaba yari yabanje kuyimukubita no mu gahanga.

Abatabaye nkuko amakuru agera ku intyoza.com abihamya, basanze uyu musaza akiri aho yiciwe ndetse iyi suka ya majagu ikimuri mu musaya kuko yari yinjiye cyane. Imvano y’aya mahano, ni amakimbirane uyu muhungu yari afitanye na Se, aho ngo yari amaze igihe.

Nyakwigendera, ariwe se wa Ntibiramira ngo yahoraga abuza uyu muhungu we kumugurishiriza ubutaka, ahubwo akamubwira ko azapfa ntacyo asize kuko ngo yanze gushaka umugore.

Ibi byose, byabaye aho uyu muhungu yari atahukiye, asanga Nyina arimo ahura ibishyimbo naho Se yicaye hirya gato, niko gutangira bacyocyorana, Se amubwira ko azapfa ntacyo asize, umuhungu ngo yabonye Se ahagurutse ngo barwana, afata isuka ya Majagu yari ku ibaraza ry’inzu, ayimukubita mu gahanga undi agwa hasi, nibwo yongeye ayimukubita mu musaya irinjira cyane.

Uyu muhungu ukekwabo kwica se umubyara, bikiba ngo yahise acika ariko mu gihe bakomezaga kumushakisha, aza gufatwa n’inkeragutabara aho yahise ashyikirizwa Polisi kugira ngo acumbikirwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mugina.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga