• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Ubwoba ni bwinshi kuri ba Gitifu b’Utugari kubera ikizamini, Akarere kati“ Nta mpamvu yabwo”

Umwanditsi
January 23, 2021

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kimwe n’ahandi muturere, bwandikiye komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, basaba uburenganzira bwo gukoresha ikizamini ku rwego rw’abakozi bo mutugari bijyanye n’uko imbonerahamwe y’imirimo mishya ibiteganya. Bamwe mubamaze kumva aya makuru, bari mu bwoba bibaza niba atari iherezo ry’akazi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burabamara impungenge ko nta kibazo ku mukozi wese wujuje ibisabwa, ko azakora ikizamini nk’abandi, yagitsinda agakokeza akazi.

Ikizamini kizakoreshwa aba bakozi kimwe n’abandi bashya bi kuzuza uru rwego rw’akagari nkuko biteganijwe ko rugomba kugira abakozi batatu, ni ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro( Oral Test), aho kizitabirwa n’abakozi basanzwe bakorera mu karere ( internal recruitment).

Abakozi batari bake mu tugari bakimenya ko hari ikizamini kibategereje, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko bafite impungenge zivanze n’ubwoba bw’uko iri ryaba ari iherezo kuri bamwe baba bari barabuze uko bikizwa, byaba kubasimbuza akashakwa bitewe n’impamvu zinyuranye( ruswa cg ikimenyane), byaba se ubundi buryo bamwe bari baraburiwe uko bakwirukanwa.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’ahateganyo w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko nta mukozi ukwiye kugira impungenge, ko uwujuje ibisabwa nawe azakora ikizamini nk’abandi, yagitsinda agakomeza imirimo.

Tuyizere, avuga ko ubuyobozi bw’akarere koko bwanditse busaba gukoresha ikizamini ariko ko bakirindiriye igisubizo. Ati “ Natwe twaranditse. Hari ukuzuza bariya batatu( bateganywa mu mbonerahamwe nshya y’imirimo), ariko urumva nyine n’imyanya ituzuye tuzayikoreshereza, ariko ibyo byose biterwa nuko tugenda tubona ingengo y’imari”.

Akomeza avuga ko mu gukoresha ibizamini bazahera aho babona bikenewe cyane bishingiye ku ngengo y’imari ihari, ariko kandi byose bakaba bagitegereje gusubizwa cyangwa se guhabwa uburenganzira bwo gukoresha iki kizamini.

Kubasanzwe muri aka kazi bafite ubwoba n’impungenge zo gusimbuzwa mu buryo ubwo aribwo bwose bwasa n’ububarenganya, Meya yagize ati “ …, icyambere abari mukazi barakagumamo, ibindi rero by’ikizamini uri mukazi wujuje ibisabwa aba afite uburenganzira bwo gupiganirwa umwanya uwo ariwo wose ujyanye n’ibyo yize”.

Uyu muyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi, avuga ko n’abari mu myanya ubu ariko bararangije kwiga, ariko kandi ibyangombwa byabo bihuje n’umwanya bapinanira ngo nta kibazo bazahabwa amahirwe yo gukora. Ashimangira ko igitegerejwe ari igisubizo cyo gukoresha ikizamini ubundi bakareba ku bushobozi buhari bw’akarere.

Akarere ka Kamonyi gafite utugari 59, byumvikane ko abategerejwe gukora ikizamini baba abasanzwe mu mirimo, baba abashya bagomba kwinjira ngo abakozi batatu bateganywa baboneke bagombye kuba abantu 177 bakaba bujuje imbonerahamwe y’imirimo ku bakozi bose b’Akagari uko ari batatu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. IDARUS says:
    January 24, 2021 at 6:38 am

    Nonese ubwoba bwaburirahe ra ? Maze hari abantu 3 muri kamonyi bamaze guhamagarwa mu ibanga ngo badepoze hakiri kare ,ngo abasigaye babura kugira ubwoba ?
    Niyo batabugira nta kizamini kidatera ubwoba.
    Kamonyi ituranye na muhanga di, muhanga izabasiga umuco.

    Tekereza muhanga aho umuntu agira 25/50 kuri Ecrit undi akagira 43/50 muri Ecrit.

    Interview ikaza uwagize 25 agatsindira 47 muri interview. Umwe wari afite 43 akabasha gutsindira 21 muri interview?
    Iby’ubu ni akamaramaza.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga