• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Kamonyi-Runda: Abantu basaga 200 bafashwe bazira saa kumi n’ebyiri yazanwe na Covid-19

Umwanditsi
January 25, 2021

Umukwabu wo kuri uyu mugoroba tariki 25 Mutarama 2021 mu bice bitandukanye by’umurenge wa Runda, wakozwe na Polisi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’izindi zego, wafatiwemo abantu 203 barenze ku mabwiriza ya saa kumi n’ebyiri aho buri wese asabwa kuba yageze mu rugo kubera Covid-19. Hafashwe kandi imodoka enye.

Uyu mukwabu wibanze cyane mu bice by’isantere z’ubucuruzi nka Ruyenzi, Bishenyi, Gihara na Nkoto no mu nkengero, aho abagabo n’abagore bafashwe bakajyanwa mu kibuga cy’umupira cya Ruyenzi, aho abayobozi bakunze kubwira abaharazwa ko ari yo Hotel bafite icumbikira ufashwe yananiwe kubahiriza amabwirza ya Covid-19.

Abafashwe bose bazanwe mu kibuga cya Ruyenzi.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko ku kubahiriza isaha ya saa 18h00, isabwa ko buri muntu wese agomba kuba ari iwe.

Meya Tuyizere, avuga ko abafashwe batubahiriza aya mabwiriza baganirizwa, bakibutswa kwitwararika ku ngamba z’iki cyorezo kuko ngo kuzitwararikaho aribwo buryo bwo kwirinda no kurinda abandi kucyandura.

Ubutumwa ubuyobozi butanga nkuko Meya Tuyizere abivuga, ni ugusaba buri wese kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko ngo aribwo buryo bwo kwirinda no kurinda abandi. Yibutsa kandi ko ntawe ukwiye gukorera kujisho mu kubahiriza izi ngamba n’ibyemezo kuko inyungu ziza kuwabyubahirije mbere y’abandi.

Abananiwe cyangwa se bagateshuka ku kubahiriza izi ngamba n’amabwiriza byo kwirinda iki cyorezo, baributswa ko hari ibihano kandi bikaze byemejwe n’inama njyanama nubwo ngo ikigamijwe atari uguhana, ahubwo kubuza abantu gukora ibihabanye n’ibyo buri wese asabwa ngo urugamba rwo kwirinda Covid-19 rutsindwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga