• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/01/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
05/01/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
05/01/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
05/01/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Uburundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rusabwa ngo umubano wongere gushinga imizi

Umwanditsi
January 26, 2021

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Prezida Ndayishimiye afite icyizere ko u Rwanda n’u Burundi bizasubira kunywana ariko ko hakiri ibyo u Rwanda rutegerejweho kubanza gukora.

Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko impungenge u Rwanda rwashyikirije ku bijyanye n’u Burundi zose zatangiwe ibisubizo. Muri ibyo harimo nk’ikibazo cy’uko u Burundi bwaba bucumbikiye abashaka gutera u Rwanda, ngo haje itsinda rikora iperereza risanga badahari.

Leta y’U Burundi ngo iracyategereje ko u Rwanda rutanga abashatse gutembagaza/guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiyeyo, hamwe no kureka kwivanga muri politike yabwo.

Umuvugizi wa Prezida w’u Burundi, Bwana Ndenzako, yakomeje avuga ko hari intambwe imaze guterwa ngo kuko u Rwanda rwaretse impunzi zishaka gutahuka zikabikora.

Aha hari nyuma y’ijambo umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye aheruka gushyikiriza ikoraniro ry’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, aho ryari rimaze gutora umunyamabanga mukuru mushyashya, uyu akaba ari Reverien Ndikuriyo, yahoze ari umukuru w’inama nkenguzamateka/Sena.

Prezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere cyane cy’uko u Burundi n’u Rwanda bizasubira kunywana nk’ibihugu by’ibivukanyi / ibihugu by’inshuti cyangwa by’ibituranyi.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga