• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
18/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
18/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi
18/06/26
Amajyepfo: Polisi iragira iti“ Ntabe ari Njye urebera abakora ibinyuranyije n’Amategeko…, ibyaha”

Abasaba irekurwa rya Navalny bakamejeje mu Burusiya

Umwanditsi
February 1, 2021

Ibihumbi by’abakora imyigaragambyo kuri iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2021 biraye mu bice bitandukanye by’Uburusiya, basaba irekurwa ry’umugabo utavuga rumwe n’Ubutegetsi, Alexey Navalny. Bubaye ubugira kabiri mu mpera y’icyumweru, badatinya guhagarikwa n’ubutegetsi, kandi mu mbeho nyinshi cyane.

Navalny, yatawe muri yombi ndetse ahita afungwa akiva mu Budage kwivuza, aho bivugwa ko yari yahawe uburozi n’abategetsi ba Leta y’Uburusiya iyobowe na Perezida Vladimir Putin. Ashinjwa na Leta y’Uburusiya kutitaba ubutabera ku gihe yari yarahawe.

Uburusiya bwahakanye kugira uruhare mu gushaka kumwica, ariko kandi bwanze kubikoraho iperereza, buvuga ko nta bihamya bufite. Navalny ashobora kuzafungwa imyaka 3 n’igice.

Hafi mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ibihumbi by’Abarusiya biraye mu mihanda mu myigaragambyo, aho abashyika 4 000 bahagaritswe mu gihugu cyose bamagana ifungwa rya Navalny.

Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’ibihugu by’Uburayi baneguye ifungwa rye hamwe n’uburyo Leta y’Uburusiya ikoresha ku bakora imyigaragambyo. Ibi byatumye Uburusiya bwikoma bimwe mu bihugu bubishinja kwivanga mu bibera mu gihugu cyabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5984 Posts

Politiki

4231 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga