• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Myanmar: Igisirikare cyahiritse ubutegetsi, gifunga umukuru w’Igihugu n’abandi bamuri hafi

Umwanditsi
February 1, 2021

Igisirikare cya Myanmar cyafashe ubutegetsi nyuma y’uko mu gitondo kare kuri uyu wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021 gifashe kikanafunga Aung San Suu Kyi utegeka iki gihugu hamwe n’abandi bantu bari hafi ye.

Televiziyo ya gisirikare yatangaje ibihe bidasanzwe bigomba kumara umwaka umwe mu gihugu, hamwe no guhererekanya ubutegetsi. Iyi coup d’état ibaye nyuma y’ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwa gisiviri n’abategeka ingabo nyuma y’amatora atavugwaho rumwe.

Myanmar, igihugu kizwi kandi nka Burma, cyategetswe n’ubutegetsi bwa gisirikare kugeza mu 2011 ubwo habagaho impinduka za demokarasi. Uyu munsi kuwa mbere, igisirikare cyavuze ko kigiye guha ubutegetsi umugaba mukuru w’ingabo Min Aung Hlaing, kubera “uburinganya mu matora”.

Abasirikare bari ku mihanda ari benshi mu murwa mukuru, Nay Pyi Taw, n’umujyi munini wa Yangon.

Mu matora yo mu kwezi kwa 11, ishyaka rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora ribona imyanya ihagije yo kuba yayobora guverinoma.

Leta zunze ubumwe za Amerika zamaganye uku guhirika ubutegetsi zivuga ko binyuranyije na demokarasi.

Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yasabye abo basirikare bafashe ubutegetsi kurekura abategetsi bafunze.

Marise Payne ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Australia yavuze ko basaba abasirikare “kubaha ubutegetsi bugendera ku mategeko”, no “kurekura nta yandi mananiza abategetsi ba gisiviri bafunze binyuranyije n’amategeko”.

Byifashe bite muri icyo gihugu?

Internet n’itumanaho rya telephone ku mirongo myinshi byavanyweho mu mijyi mikuru, mu gihe televiziyo ya Leta MRTV yavuze ko ifite ibibazo bya tekiniki ubu ikaba yafunze.

Itumanaho ryose riganisha ku mujyi n’imbere mu murwa mukuru wa Nay Pyi Taw ryavanyweho, ubu biragoye kumenya ibiri kuhabera.

Mu mujyi munini muri iki gihugu wa Yangon, imirongo ya telephone na internet biboneka ko byaciwe intege aho benshi mu batanga izo serivisi bari kuzikuraho.

Televiziyo ya BBC World News kimwe n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga byavanyweho, ndetse n’ibindi byinshi byo mu gihugu.

Hari amakuru ko abantu bo mu mujyi wa Yangon bari kwihutira kuri za ATM gufata amafaranga yabo mu gihe byitezwe ko haba ihungabana ry’ifaranga mu minsi iri imbere. ATM zimwe na zimwe ntabwo ziri gukora kandi abaturage ntibazi neza niba banki ziri bufungurwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga