• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

U Bushinwa bwatambamiye UN mu kwamagana kudeta (Coup d’état) muri Myanmar

Umwanditsi
February 3, 2021

Ubushimwa bwatambamiye umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano ku isi k’Umuryango w’Abibumbye (UN) wo kwamagana coup d’état muri Myanmar (La Birmanie).

Abasirikare bafashe ubutegetsi kuwa mbere nyuma yo gufata bagafunga umutegetsi Aung San Suu Kyi, amagana y’abadepite n’abandi bo hafi ye. Abasirikare bayoboye iyi coup bashyizeho urwego rw’ikirenga ruri hejuru ya guverinoma.

Gusa mu mujyi munini wa Myanmar witwa Yangon hari gututumba ibikorwa bya rubanda byo kwamagana iyi coup d’état.

Kuri uyu wa kabiri, akanama gashinzwe umutekano ku isi karateranye ariko kananirwa kumvikana ku itangazo rihuriweho nyuma y’uko Ubushinwa bwanze kurishyigikira.

Ubushinwa bufite ububasha bwa Veto muri ako kanama, bityo nta tangazo budashyigikiye ryasohoka butabyemeye.

Mbere y’ibyo biganiro, Christine Schraner intumwa yihariye ya UN kuri Myanmar yamaganye akomeje ibyakozwe n’abasirikare muri icyo gihugu, nyuma y’uko abo basirikare banze ibyavuye mu matora yo mu kwa 11.

Christine yavuze ko “ibyavuye muri ayo matora ari intsinzi isesuye” y’ishyaka rya madamu Suu Kyi.

Ikibazo bwite cy’igihugu’

Elliott Prasse-Freeman inzobere ku gihugu cya Myanmar wo muri National University of Singapore yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibyakozwe n’Ubushinwa “bisa nko gushyigikira ibyakozwe na bariya ba jenerali”.

Yongeraho ko ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko ibyo Ubushinwa bwakoze muri UN “bisa nko kwerekana ko ibibera muri Myanmar ari ibibazo bwite by’iki gihugu” kandi bibona ibiri kuba ari “ukuvugurura guverinoma”.

Nubwo Freeman avuga ko itangazo rya UN ritari kugira icyo rihindura ako kanya, “ariko ryari kuba intangiriro y’andi mahanga kugira icyo akora.” Akavuga ko ubu bisa n’ibitakibaye.

Aung San Suu Kyi, wari ukuriye guverinoma ubu yahiritswe, ntarongera kuboneka kuva kuwa mbere mu gitondo yafungwa n’abasirikare. Abandi barimo Perezida Win Myint nabo barafunze.

Ishyaka rye NLD ejo kuwa kabiri ryasabye ko arekurwa nta yandi mananiza. Risaba n’abasirikare kwemera ibyavuye mu matora yo mu kwa 11, aho iri shyaka ryagize amajwi arenga 80%.

Hagati aho, ibihugu birimo Amerika, Ubwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Australia n’ibindi byamaganye coup d’etat muri Myanmar. Iki gihugu cyahoze cyizwi kandi nka Burma, cyategetswe n’abasirikare kugeza mu 2011, ubwo guverinoma y’abasiviri yarahiraga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga