• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Ntigurirwa Daniel washakishwaga akekwaho kwica umugore we yafashwe n’abaturage

Umwanditsi
February 4, 2021

Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge bafashe Ntigurirwa Daniel w’imyaka 42 y’amavuko wari wahunze iwe mu Murenge wa Kayenzi nyuma yo gukubita isuka ya majagu umugore we agapfa mu ijoro ryacyeye.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntigurirwa, yahamijwe na Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge. Avuga ko ingamba abaturage b’uyu Mudugudu bafashe mu kwicungira umutekano arizo zatumye bafata uyu mugabo washakishwaga.

Gitifu Nyirandayisabye yabwiye intyoza.com ko, abaturage b’uyu mudugudu kubera ko bamaze igihe bazengerejwe n’abajura ngo bafashe ingamba zo gushyira hamwe bakicungira umutekano, aho kumanywa ndetse ba n’ijoro uwo babonye wese batamuzi muri bo bamufata bakamubaza ikimugenza, ngo kuko hari abaza kumanywa gutata aho bari bwibe cyangwa se banabona urwaho bakagenda babitwaye.

Ni muri ubwo buryo rero ngo mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba bamwe mu baturage babonye uyu mugabo Ntigurirwa, babona batamuzi, bamuhagaritse ababwura ko ngo hari mwene wabo aje kureba ariko basanga batamuzi, niko guhamagara Mudugudu, ahageze arebye umugabo abona arasa n’uwo yabonye mu mafoto yacicikanye ku mbuga bamushakisha ko yishe umugore we agahita atoroka.

Mudugudu yamuganirije ngo biratinda ariko ajijisha ariko kandi anahamagara ubuyobozi bw’Umurenge bwaje bugasanga uwafashwe ni nawe ushakishwa, bahita bamufata bamushyikiriza Polisi.

Uyu niwe Ntigurirwa Daniel

Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko ingamba z’aba baturage mu kwicungira umutekano zibaye isomo no mubandi byafasha cyane mugukumira no guhashya abagizi ba nabi n’abandi bose bakora ibinyiranyije n’amategeko.

Soma hano inkuru bijyanye:Kamonyi-Kayenzi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita atoroka

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga