• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Stella Nyanzi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yahunze Igihugu

Umwanditsi
February 4, 2021

Stella Nyanzi impirimbanyi itavugarumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda yahunze iki gihugu yerekeza muri Kenya, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we.

George Luchiri, umunyamategeko wa Nyanzi yabwiye umunyamakuru wa BBC  ko “yabonaga ibikorwa byo gufunga cyangwa gushimuta abanyapolitiki nawe bimusumbirije”.

Nyanzi, wari umwalimu muri kaminuza, yambutse umupaka wa Kenya na Uganda mu modoka rusange yiyoberanyije ngo adafatwa.

Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko n’abana be bari kumwe nawe i Nairobi, aho bageze kuwa gatandatu ushize. Madamu Nyanzi yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, ndetse na perezida ubwe.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize wa 2020, yavuye muri gereza nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu anyuze kuri internet.

Mu kwezi kwa cyenda 2018, Nyanzi yahamijwe icyaha kubera ubutumwa yanditse kuri Facebook avuga ku myanya myibarukiro ya nyina wa Perezida Museveni.

Nyanzi nkuko BBC ikomeza ibitangaza, ubu ari gusaba ubuhungiro muri Kenya, nk’uko umunyamategeko we abivuga. Mu matora aherutse muri Uganda, Stella Nyanzi yiyamamarije umwanya w’umudepite w’umugore uhagarariye Kampala, ntiyatsinda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga