• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abarenga 30 barimo Jenerali Niyombare, bakatiwe gufungwa burundu bazira guhirika ubutegetsi

Umwanditsi
February 5, 2021

Abantu barenga 30 barimo abasirikare, abanyapolitike, abanyamakuru, aba sosiyete sivile n’uwari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ikirenga mu Burundi.

Aba, bose baba hanze y’u Burundi, barezwe kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 no kwangiza ibya rubanda.

Umwe mu bakatiwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uru ari urubanza rw’urwango, kandi ari “ingingo ya politiki igamije kubanyaga no gutera ubwoba abari mu gihugu ngo ntibavuge ikitagenda neza”.

Inyandiko y’urukiko ibakatira yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, itegaka ko imitungo yabo izagurishwa kugira ngo hishyurwe agera kuri miliyari 1.5 y’amarundi (ni hafi $780,000) ku bangirijwe, barimo n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Inyandiko y’urukiko yerekana ko muri abo bakatiwe harimo abari abasirikare bakuru nka Jenerali Godefroid Niyombare uwari ukuriye umugambi waburijwemo wo guhirika uwari Perezida Pierre Nkurunziza mu kwa kane 2015.

Abandi barimo;
• Gaciyubwenge Potien wari minisitiri w’ingabo,
• Jenerali Guillaume Nabindika
• Jenerali Leonard Ngendakumana,
• Col Habarugira Philbert,
• Col Ntiranyibagira Jeremie n’abandi…

Mu banyapolitiki harimo;
• Leonidas Hatungimana wahoze ari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza,
• Bernard Busokoza wigeze kuba visi prezida,
• Moise Bucumi uri mu bashinze CNDD-FDD wahoze ari minisitiri w’ingufu
• Minani Jean wabaye umukuru w’ishyaka Sahwanya Frodebu Nyakuri
• Onesime Nduwimana wigeze kuba muri CNNDD-FDD, ubu ni umunyamabanga w’ihuriro CNARED
• Alexis Sinduhije wari umunyamakuru ubu ukuriye ishyaka MSD

Mu banyamakuru cyangwa abari abanyamakuru, harimo;
• Muhozi Innocent
• Habyarimana Alcade
• Rugurika Bob
• Niyonkuru Gilbert
• Nduwimana Patrick
• Diedone Bashirahishize
• Mitabaro Patrick
• Niyuhire Anne

Harimo kandi abo muri sosiyete sivile nka Marguerite Barankitse washinze ishyirahamwe rifasha Maison Sharom na Pacifique Nininahazwe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, n’abandi.

Umwe mu bakatiwe, Onesime Nduwimana, yabwiye BBC ati: “Imanza ntizicibwa kuriya. Urubanza umuntu ataburanye, urubanza rw’ikivunga, ruterekana uruhara rw’umwe umwe, si urubanza ni urwango gusa”.

Nduwimana mu 2003 wabaye minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa leta ari mu ishyaka CNDD-FDD, avuga ko uru rubanza “rwahishwe” ari “ingingo za politique zifatwa n’akarwi k’abantu bagahereza abacamanza ngo shyiraho umukono”.

Rugurika Bob nawe wakatiwe gufungwa burundu, yatangaje kuri Twitter ko “uru rubanza ruhishe rugaragaza kuburizamo kw’ikintu cyose gishaka gufungura urubuga mu Burundi”. Abajijwe niba bazajurira n’aho bazabikorera, Onesime Nduwimana yabwiye BBC ati: “nubwo bigoye ntituzabireka kuriya”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga