• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Byifashe bite mu nkengero za Kigali(hakurya ya Nyabarongo) ku munsi wa mbere Kigali ikuwe muri Guma mu rugo

Umwanditsi
February 8, 2021

Nyuma yuko inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 02 Gashyantare 2021 yemeje ko “Guma mu rugo” muri Kigali ikurwaho none, mu gitondo cy’uyu wa 08 Gashyantare 2021 ingendo kubaturiye inkengero za Kigali by’umwihariko abatuye ku gice cy’Akarere ka Kamonyi cyegereye Kigali zongeye gusubukirwa, benshi bashima kuba bongeye gukomorerwa kwinjira Kigali nta nkomyi.

Bamwe mu baganiriye na intyoza.com muri iki gitondo ubwo bazindukaga bajya Kigali n’amaguru abandi batega imodoka kuko Linye(ligne) Nyabugogo Bishenyi yarekuwe nk’ibisanzwe, bavuga ko bishimiye gukomorerwa bakajya mu bikorwa byabo basanzwe bakorera mu Mujyi wa Kigali, ari naho benshi bavuga ko bakesha amaramuko.

Ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Kigali na Kamonyi, inzira zongeye kuba Nyabagendwa. Bamwe bavugabko ari nko gukurwa muri Egiputa.

Nshimiyimana, umwe mubaganiriye na intyoza.com yambuka Nyabarongo agana Kigali, avuga ko iyi minsi ishize kuriwe ahejwe kujya kigali yamubereye mibi cyane. Ati “ Byangora kuvuga ibyanjye muri iyi minsi ntajyaga Kigali kandi ariho nahahiraga. Niho nakuraga ibintunga ndetse bigatunga umuryango. Kuba rero maze ibyumweru 3 ntabasha guhahira aho nakuraga amaramuko byari umutwaro undemereye cyane kuri njyewe n’umuryango. Ubu ni nko kuva muri Egiputa ujya Kanani”.

Uwitwa Nkurikiyimfura we yagize ati“ Nishimiye kongera kwambuka Nyabarongo njya Kigali aho nca inshuro. Ubuzima bwari bugeze aho ushaka n’uwagufasha ugatinya kujya mu rugo rw’abandi cyangwa se ku muhanda kandi uri umuntu w’umugabo. Iyi minsi yambereye mibi cyane, ubuzima bwasaga n’ubwahagaze ariko wenda ubwo barekuye biraza kuba byiza nubwo bitaba nka mbere”.

Dore uko byari byifashe muri iki gitondo( amafoto);

Imodoka zitwara abagenzi ku Ruyenzi, Linye Nyabugogo Ruyenzi zongeye kurekurwa.

Mbere y’uyu munsi, kwambuka Nyabarongo ujya Kigali byasabaga kuba ufite uruhushya, ariko ubu kubava Kamonyi by’umwihariko ku gice cya Runda-Ruyenzi nta kibazo.
Aha ni ahitwa Kamuhanda muri iki gitondo abantu basiganwa bambuka Kigali.
Ku kiraro cya Nyabarongo muri iki gitondo ahagana i saa moya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga