• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Leta ya Afurika y’Epfo yahagaritse gutanga urukingo rwa AstraZaneca ku baturage bayo

Umwanditsi
February 8, 2021

Africa y’epfo yahagaritse by’agateganyo gahunda yo gutanga urukingo rwa Oxford-AstraZeneca nyuma y’uko inyigo y’uko rukora ku bwoko bushya bw’iyi virus itanze ibisubizo “bica intege”.

Abahanga muri siyansi bavuga ko ubwoko bushya bwa Covid babusanga muri 90% y’abantu bashya bandura Covid-19 muri icyo gihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 2,000, bwagaragaje kurinda “byo ku rwego rwo hasi cyane” abashobora kwandura ubu bwoko bwa Covid-19.

Africa y’Epfo yamaze kwakira doze miliyoni imwe z’urukingo rwa AstraZeneca ndetse byari biteganyijwe ko rutangira gutangwa mu cyumweru gitaha.

Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu Zweli Mkhize ejo ku cyumweru yabwiye abanyamakuru ko leta igiye gutegereza ibyo abahanga bazageraho mbere yo gutera abantu uru rukingo.

Ubushakashatsi kuri rwo bwakozwe na kaminuza ya Witwatersrand y’i Johannesburg ntabwo buranononsorwa bya nyuma. Hagati aho, minisitiri Zweli yavuze ko mu byumweru biri imbere bazatanga urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson n’urwa Pfizer.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Prof Shabir Madhi wayoboye ubu bushakashatsi yagize ati: “Urukingo rwa AstraZaneca ntabwo rukora ku burwayi bworoheje n’ubugereranyije”.

Yavuze ko ubushakashatsi bwabo butarareba niba uru rukingo rukora ku burwayi bukomeye, kuko rwasuzumwe ku bantu b’ikigereranyo cy’imyaka 31 bari mu cyiciro cy’abadakomererwa n’ibimenyetso by’iyi virus.

Prof Sarah Gilbert, umwe mu bayoboye abakoze uru rukingo muri Oxford, yavuze ko bizeye cyane ko muri uyu mwaka bazabona ubwoko bushya bwarwo bwo guhangana n’ubu bwoko bushya bwa Covid bwo muri Africa y’Epfo.

Aba bahanga nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko mu gihe cy’ibyumweru cyangwa amezi, uru rukingo rushobora guhindurwa kugira ngo rushobore amoko mashya y’iyi virus.

Ibisubizo by’ibanze by’urukingo rwa Moderna byerekana ko rukingira ubu bwoko bushya bwo muri Africa y’Epfo.
Ibisubizo by’ibanze by’urukingo rwa Pfizer-BioNTech byerekana ko rwo rukingira ubwoko bw’iyi virus bwo muri Africa y’Epfo, n’ubwoko bwayo bwabonetse mu Bwongereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga