• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Injangwe yo muri Koreya y’Epfo bayisanzemo Covid-19 none zo na za Nyarubwana zirimo gupimwa

Umwanditsi
February 9, 2021

Injangwe n’imbwa byo mu ngo mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo bizajya bipimwa Covid-19 nibyerekana ibimenyetso byayo, nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bw’uwo mujyi.

Ibyo gupima Imbwa n’injangwe muri iki gihugu by’umwihariko mu murwa mukuru I Sewuru( Seoul), bije nyuma y’ibyumweru bicye hatangajwe ko hari ikibwana cy’injangwe cyapimwe bakagisangamo icyorezo cya Coronavirus.

Mu gupima, hazajya hapimwa gusa imbwa cyangwa injangwe igaragaje ibimenyetso nk’umuriro no guhumeka bigoye nyuma yo kwegerana n’abantu bafite iyi virus. Iyo bazajya basangamo iyi virus izajya ishyirwa mu kato aho iba.

Park Yoo-mi, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo, yabwiye abanyamakuru ko atari ngombwa ko bene aya matungo ajyanwa mu kigo kita ku bafite iyi virus kuko nta bimenyetso birerekana ko zo zishobora kwanduza abantu.

Gusa mu gihe nyiri iryo tungo ari mu bitaro afite Covid-19, arembye cyane cyangwa ashaje cyane adashobora kuryitaho, iryo tungo rizajya rijyanwa aho umujyi wa Seoul wateganyije gushyira inyamaswa nk’izo mu kato.

Muri Korea y’Epfo, abantu banduye Covid-19 ubusanzwe bashyirwa mu kato ahabugenewe, iyo badakeneye kuvurwa mu bitaro.

Madamazera Park Yoo-mi yibukije abatuye uwo mujyi “guha intera nibura ya metero ebyiri hagati yabo n’aya matungo no mu gihe bari gutemberana nayo”, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Yonhap.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo mu majyepfo y’umujyi wa Seoul mu kigo cy’idini bahasanze ikibwana cy’injangwe gifite Covid-19. Abashinzwe ubuzima batekereza ko umugore n’umukobwa we babaga aho hantu, ari bo banduje iyo njangwe iyi virus. Abo bantu bombi bari babasanzemo Covid-19.

Mbere, nkuko BBC ibitangaza, inzobere zari zaravuze ko bishoboka cyane ko imbwa cyangwa injangwe bishobora kwanduza iyi virus abantu, nubwo ubushakashatsi ubu bwerekana ko injangwe zishobora gusa kuyanduza izindi njangwe.

Ibi ariko byatumye na za nyarubwana zo muri uwo mujyi izajya igaragaza ibimenyetso, kimwe n’injangwe, nazo bazajya bazipima.

Ku isi, hari inyamswa zimaze kubonwaho iyi virus, nubwo kenshi biboneka hacye. Mu kwezi gushize, ingagi ebyiri zo muri zoo y’i San Diego bazisanzemo Covid-19 zandujwe n’uzirera – nibwo bwa mbere bari basanze iyi virus mu bisabantu.

Iki cyorezo kandi kimaze no kuboneka mu zindi nyamaswa z’inkazi zirimo intare n’ingwe zo muri zoo y’i Bronx muri New York, hamwe n’intare zo muri zoo y’i Barcelona muri Espagne.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga