• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Manda ya Perezida wa Somalia yarangiye aricecekera

Umwanditsi
February 9, 2021

Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia nta kintu aratangariza igihugu kuva manda ye yarangira kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gashyantare 2021 ubwo hagombaga gutorwa umusimbura.

Aya matora yagombaga kuba kuwa mbere tariki 08 z’uku kwezi, mbere yaho Perezida Farmajo yari yatangaje ko ashaka ko haba amatora mu mucyo n’ubwisanzure. Mu gihugu ubu benshi barahangayitse bibaza ikigiye gukurikiraho, nk’uko Hassan Bella umunyamakuru wa BBC i Mogadishu abivuga.

Ibiro bya perezida ntacyo byasubije kubyo bwabajijwe na BBC dukesha iyi nkuru. Mu gihugu hari abanyapolitiki bifuza ko Farmajo aguma ku butegetsi n’abifuza ko avaho nka senateri Ilyas Ali Hassan wabwiye BBC ko Perezida Farmajo ubu atemewe n’amategeko.

Uyu munsi kuwa kabiri biteganyijwe ko akanama ka UN/ONU gashinzwe umutekano ku isi kaganira kuri iki kibazo muri Somalia, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuze ko ubu badafata Mohamed Farmajo nka perezida kuva manda ye yarangira kuwa mbere.

Kugeza ubu ntibizwi neza niba hari amatora azaba n’igihe azabera. Ubutegetsi bwa Leta y’igihugu n’ubutegetsi bwa za leta zigize Somalia kuwa gatanu w’icyumweru gishize bananiwe kumvikana mu biganiro by’uko amatora yari kugenda.

Mu kwirinda icyuho mu butegetsi, umwaka ushize inteko yatoye itegeko ryemerera perezida n’inteko ishingamategeko kuguma mu biro kugeza hatowe ababasimbura.

Amatora y’abagize inteko muri Somalia yagombaga kuba mu kwezi kwa 12 kwa 2020 nayo ntiyabaye kuko Perezida atumvikanye n’abakuriye zimwe muri leta zigize Somalia uko yakorwa.

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wahimbwe akazina ka Farmajo (Fromage/Cheese) wigeze kuba minisitiri w’intebe (2010 – 2011) yatorewe manda ya mbere mu 2017.

Muri Somalia, Perezida atorwa n’abagize inteko ishingamategeko (abadepite n’abasenateri).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga