• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Jurgen Klopp utoza Liverpool, ahangayikishijwe n’ibihe bitoroheye ikipe atoza

Umwanditsi
February 13, 2021

Umutoza Jurgen Klopp avuga ko adatega amatwi “urusaku” rw’abavuga ku isubira inyuma rya Liverpool, ariko ko “ahangayikishijwe” n’uko ikipe ye ihagaze.

Liverpool iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona ya Premier League, imaze gukina umukino umwe kurushaho, irarushwa amanota 10 na Manchester City iri ku mwanya wa mbere.

Yatsinzwe imikino ibiri iherutse gukina, ariko yaca kuri Leicester iramutse itsinze umukino uzihuza kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cya Leicester ku isaha ya 12:30 GMT (saa munani n’iminota 30 mu Rwanda no mu Burundi).

Klopp yagize ati: “Dusigaje imikino 15, [irimo] amanota menshi. Ntabwo icy’ingenzi ari aho abandi [andi makipe] bahagaze cyangwa uko bizabagendekera. Icy’ingenzi ni ibitureba”.

Liverpool mu mwaka ushize yegukanye igikombe cya shampiyona irusha ikipe iyikurikiye amanota 18.

Ariko muri rusange amanota yayo kuri buri mukino yaragabanutse cyane kurusha indi kipe iyo ari yo yose yo muri Premier League kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize ubwo imikino yatangiraga gukinwa nta bafana bari ku kibuga.

Liverpool yugarijwe n’ikibazo cy’abakinnyi bavunitse bikomeye barimo ba myugariro Virgil van Dijk, Joe Gomez na Joël Matip.

Rutahizamu Diogo Jota w’ikipe y’igihugu ya Portugal, watsindiye Liverpool ibitego icyenda mu mikino 17 kuva yayigeramo avuye muri Wolves mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize aguzwe amapawundi miliyoni 41, ntabwo arongera gukina kuva ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa 12 kubera imvune.

Klopp nkuko BBC ibitangaza, yongeyeho ati: “Turabizi ko bitavuze ko nta cyo dushoboye na busa, ariko turabizi ko tugomba gutanga umusaruro mu bihe biri imbere kandi ni byo tuzagerageza kugeraho”.

“Mvugishije ukuri sintega amatwi urusaku rujyanye n’ibiva mu mikino. Ibyo mwanditse ibyo ari byo byose, sinigeze mbisoma. Ariko nzi uko ibintu bimeze kandi mvuga ku bijyanye n’ibiva mu mikino”.

“Nubwo nzi impamvu tutarimo kwitwara neza, [mba] niteze ko dutsinda imikino myinshi kurusha iyo twatsinze”.
“Icyo ni cyo kimpangayikishije”.
“Tuzagerageza uko dushoboye kose kugira ngo twitware neza cyane bishoboka muri uyu mwaka guhera ubu. Tuzabiharanira. Ako ni ko kazi kacu”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga