• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
21/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
21/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
21/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Igisirikare cyarashe mu bigaragambya bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi muri Myanmar

Umwanditsi
February 15, 2021

Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Myanmar barashe abanyagihugu bari mu myugaragambyo kuri iki cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe iyo myigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’igisirikare bwahiritse ubuyobozi bwatowe n’abaturage. Ni imyigaragambyo yinjiye mu cyumweru cya 2. Imibare y’abahasize ubuzima ntiramemyeka, Leta nayo yahisemo kuruca irarumira.

Abasirikare bari boherejwe ahari urugomero rw’ingufu z’amashanyarazi, aharimo habera imyigaragambyo, muri leta ya Kachin, kuri iki cyumweru. Amashusho ya videwo yahererekanijwe yerekanye abasirikare barimo bararasa mu banyagihugu kugira ngo babatatanye. Ariko ntabwo byamenyekanye niba ayo masasu yari ayica cyangwa atica.

Iyi myigaragambyo irakomeza mu gihe agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi gakomeza gukaza amategeko y’igihugu nyuma y’icyumweru gahiritse ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi.

Muri iyi myigaragambyo y’abanyagihugu nkuko VOA ibitangaza, abakozi ba leta nabo barahagaritse imirimo. Ako gatsiko ka gisirikare kabategetse gusubira ku mirimo kabateguza ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ihagarikwa rya Suu Kyi rirangira kuri uyu wa mbere, ariko umukuru w’abasirikare bafashe ubutegetsi, Min Aung Hlaing, ntiyavuze ikizahita gikurikira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    February 15, 2021 at 4:25 pm

    Ubwicanyi kuri iyi si ko ndeba bukabije?

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga