• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Tanzania: Musenyeri yatawe muri yombi azira guhamagarira rubanda imyigaragambyo

Umwanditsi
February 16, 2021

Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam itangaza ko yataye muri yombi Musenyeri Emmaus Mwamakula wo mu itorero rya Morovian, imukurikiranyeho guhamagarira imyigaragambyo mu gihugu.

Nk’uko bitangazwa n’umukuru wa Polisi muri uyu mujyi, Lazaro Mambosasa, Musenyeri Mwamakula yahamagariye iyo myigaragambyo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nta burenganzira yabanje gusaba muri Polisi.

Musenyeri Emmaus Mwamakula azwi ko anenga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida John Magufuli, ubu nabwo akaba yari yateguye imyigaragambyo yo gusaba itegeko nshinga rishyashya hamwe na Komisiyo nshya ishinzwe amatora.

Iyo myigaragambyo byari biteganijwe ko itangira uyu munsi ku wa kabiri tariki 16 z’ukwa kabiri 2021.

Mambosasa yabwiye abanyamakuru ati: “Twari tuzi ko uyu musenyeri wa Moravian asanzwe ayoboye imitima yari gushyikiriza ubutumwa biciye mu mategeko, ariko tumaze kubona ko Dr. Mwamakula arimo guhamagarira abantu kujya mu mihanda bamagana komisiyo ishinzwe gutegura amatora n’itegeko Nshinga kandi akomeza imyigaragambyo, byabaye ngombwa ko tumuhagarika”.

Mambosasa yavuze kandi ko uwo musenyeri yahagaritswe ku magambo yavuze kuko “yateye imidugararo mu banyagihugu biciye ku mbuga nkoranyambaga”.

Aciye ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha, Musenyeri Mwamakula amaze igihe ashishikariza abanyagihugu kumufata mu mugongo mu “rugendo rwe mu ntumbero yo gusaba ko hashingwa komisiyo nshyashya ishinzwe amatora hamwe n’itegeko nshinga rishyashya”.

Nk’uko uyu musenyeri abivuga, uru rugendo rw’amahoro rwagombaga gutangirira mu mujyi wa Dar es Salaam hanyuma rugakomeza kugera hagati mu gihugu.

Si bwo bwa mbere Musenyeri Emmaus Mwamakula yerekana aho ahagaze muri poritike. Mu matora aheruka yashyigikiye ku mugaragaro ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ACT Wazalendo.

Muri iki gihe, yari yatangaje ko yari agiye kumara imisi umunani azenguruka umujyi wose wa Dar es Salaam mu rugendo rwo gusaba ko hashingwa komisiyo nshyashya ishinzwe amatora hamwe n’itegeko nshinga rishyashya.

Hagati aho, yagiye guhagarikwa hasigaye amasaha make ngo iyi myigaragambyo yateguye itangire. Polisi itangaza ko ibyo yari yateguye binyuranije n’amategeko, yongera iburira buri wese wari kuyitabira.

Mu mwaka uheze, nkuko BBC ibitangaza, Tanzania yakoze amatora yabayemo ukutavuga rumwe, aho abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi bavuga ko yabayemo ubujura, ibyo Komisiyo ishinzwe gutegura amatora yamaganiye kure.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    February 16, 2021 at 1:28 pm

    Ngaho da!

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga