• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Faustin Twagiramungu( Rukokoma) ati“ Abandika ko ngomba gusubira mu Rwanda ni Abatindi”

Umwanditsi
February 21, 2021

Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma wabaye Mimisitiri w’Intebe w’u Rwanda, aramagana abandika ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter ku mazina ye ko ababikora bafite ibyo bashaka kugeraho.

Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Bwana Twagiramungu avuga ati: “Abanditse ibi mu izina ryanjye bashaka gusetsa Abanyarwanda, cyangwa n’ukunsetsa nanjye, ntabwo ndabitekereza”.

Kuva ejo, imbuga nkoranyambaga zirimo zirakwiragiza ubutumwa buciye kuri Twitter bwerekana ko bwanditswe na Faustin Twagiramungu, buvuga ko yamaganye abapfobya bakanahakana jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ko agiye gutaha, kandi ko yamaganye BBC Gahuza.

Faustin Twagiramungu ni umwe mu banyaporitike b’u Rwanda basanzwe baba mu mahanga banenga cyane ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Bwana Twagiramungu avuga ko abantu bandika aya ma tweets mu izina rye ari abashaka kumucecekesha kubera ahanini atumvikana n’ubutegetsi ku bibazo bimwe na bimwe, cyane cyane ku kibazo cya jenoside kivugwa muri izi tweets.

Agira ati: “Ababyandika bafite ibyo bashaka kugeraho cyane cyane nk’ibi by’abavuga ngo bafobya jenoside, ngo nshaka gutaha mu Rwanda n’ibindi”.

BBC imubajije nimba nta mugambi afite wo guhata mu Rwanda, Twagiramungu yasubije ko yigeze gusubira mu gihugu mu 2003, araniyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu, ariko nyuma y’aho aratsindwa, bamwe mubashinzwe umutekano bakamuburira bati ‘n’utagenda aha hantu ushobora kuhagirira ingorane’.

Agira kandi ati: “Ubwo nafashe indege biba ngombwa ko nsubira mu buhungiro. Ubu rero sinumva ikintu cyatuma nsubira mu Rwanda”. Akomeza avuga ko abandika ko agomba gusubira mu Rwanda ari abatindi, batazi amateka y’Igihugu ndetse batanazi ibyo banyuzemo n’abo babuze. Avuga kandi ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ko yabihakanye kuva cyera.

Bwana Twagiramungu, avuga ko ibyanditswe bitamutangaza kuko ngo ni ibintu basanzwe bakora kugira ngo bamucafuze/bamuharabike imbere y’Abanyarwanda. Avuga ko bubaye ubugira kabiri bandika ibintu nk’ibi. Ahamya kandi ko nta mubano afitanye na BBC Gahuza, uretse rimwe na rimwe kwitabira ibiganiro iyo imukeneye, kandi ko azahora ayitaba igihe cyose izamukenera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga