• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
23/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Intambara z’amoko muri Etiyopiya zirimo gukura ibihumbi by’abantu mu byabo

Umwanditsi
February 23, 2021

Abantu ibihumbi barimo barahunga intambara z’amoko mu burengerazuba bwa Etiyopiya berekeza muri Sudani. Izi ntambara zirabera ahitwa Metekel, mu ntara ya Benishangul Gumuz. Zatangiye mu 2019. Ariko muri aya mezi ya vuba aha zarushijeho gukara.

Komisiyo y’igihugu cya Etiyopiya y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu bagera kuri 500 bishwe mu mezi atanu ashize. 200 muri bo bishwe mu munsi umwe rukumbi, ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa 12 gushize.

Kubera ubu bwicanyi, ku itariki ya 21 y’ukwa mbere gushize, Leta ya Etiyopiya yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko yo mu bihe bidasanzwe i Metekel. Naho abantu barenga ibihumbi birindwi bamaze guhungira mu gihugu cya Sudani, nk’uko HCR, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, ibivuga.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International usobanura ko ubwicanyi bw’i Metekel bushyamiranya abo mu bwoko bwa Gumuz, bwiganje muri ako karere, n’abo mu bwoko bw’Amhara, Oromo na Shinaha.

Ibi bije mu gihe Etiyopiya na Sudani bafitanye amakimbirane akomeye ku bibazo by’imipaka yabo no ku bibazo by’urugomero rw’amashanyarazi Etiyopiya irimo yubaka ku ruzi rwa Nil Bleu, rwa mbere rugaburira amazi menshi uruzi rwa Nil.

Nkuko VOA ibitangaza, ibi ngo bitandukanye n’intambara yo mu kwezi kwa 11 gushize mu ntara ya Tigré, yo mu majyaruguru ya Etiyopiya, yatumye abaturage barenga ibihumbi 61 nabo bajya gushakisha ubuhungiro muri Sudani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga