• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Imfungwa hafi 50 muri Equateur zishwe nyuma y’imirwano yabereye muri Gereza

Umwanditsi
February 24, 2021

Abategetsi muri Equateur bavuze ko imfungwa hafi 50 zo muri Gereza eshatu zapfuye, abandi batari bake barakomereka kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, nyuma y’aho imitwe y’intagondwa y’abo bafungwa idacana uwaka yatanaga mu mitwe/yarwanaga.

Polisi mu gihugu cya Equateur, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko ubwo bwicanyi bwabereye mu Ntara za Guayas, Azuay na Cotopaxi.

Perezida wa Equateur, Lenin Moreno, yegetse ubwo bwicanyi ku cyo yise imitwe y’abicanyi ihora yatanye mu mitwe muri Gereza zitandukanye. Abategetsi bavuze ko barimo bakora kugira ngo bongere kugenzura izo Gereza.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize nkuko VOA ibitangaza, imigumuko/imvururu nk’iyo hagati y’iyo mitwe yahitanye ubuzima bw’imfungwa 11 hamwe n’abandi 7 bakomeretse. Ugutana mu mitwe hagati y’abafungwa kwahitanye 51 mu mwaka wa 2020, nkuko bivugwa na Polisi.

Equateur ifite imfungwa zigera ku 38 000, mu gihugu gifite miliyoni 17 z’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga