• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
12/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango
12/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
12/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha

Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za Francois Bozize muri Centrafrique wabohojwe

Umwanditsi
February 25, 2021

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z’iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya Leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu.

Minisitiri w’intebe Firmin Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: “Ndashima cyane ko ingabo zacu n’inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi”.

“Inshuti zazo“, yasobanuraga abasirikare b’u Rwanda n’Uburusiya baje gufasha ingabo za Leta ya pereizda Archange Touadera guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyeruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n’inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n’iyicarubozo. Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

Leta y’iki gihugu nkuko BBC ibitangaza, ivuga ko iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n’inyeshyamba.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by’ibanze bijya mu murwa mukuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga”.

Tariki 17 z’uku kwezi, leta yatangaje ko “yabohoje bisesuye” umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n’utundi duce abo barwanyi.

Umuryango w’abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5910 Posts

Politiki

4161 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1030 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga