• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Wa mugabo watwikiwe n’umugore we kubera inshoreke ati“ si njye nyirabayazana”

Umwanditsi
February 26, 2021

Ngarukiyintwari Damien watwikiwe inzu n’umugore we nyuma yo kumwumviriza avugana n’inshoreke, avuga ko atariwe nyirabayazana w’ibyabaye, ko ndetse yari yaramunaniye akamuhunga mu gihe cy’imyaka 15 uhereye muri 2000 nabwo kubera intambara yamuhozagaho. Avuga ko uwitwa inshoreke ariwe bashakanye imitungo irimo n’inzu uyu mugore mukuru yatwitse.

Mu mwaka w’2000 nibwo Ngarukiyintwari Damien yavuye Bugesera ahunze umugore we witwa Mujawamariya Agnes, avuga ko yamuhozaga ku nkeke n’intambara z’urudaca, ahitamo kuza mu Mayaga ( Nyamiyaga) gutangira ubuzima bushya.

Ngarukiyintwari, ahageze ngo yashatse umugore bafatanya gushakisha ubuzima ndetse barahirwa, bagura isambu ariko umugore w’isezerano aza kubatera ayibakuramo, barayimuha nawe ahita ayigurisha asubira I Bugesera, nabo barongera bashaka ubuzima bubaka inzu irimo imiryango y’ubucuruzi n’amazu yo kubamo mu gikari ari nayo hari hamwe hatwitswe n’uyu mugore w’isezerano.

Ahunga I Bugesera, avuga ko umugore yari amaze gutemagura igare yari afite kubera umujinya no kumushinja kumuca inyuma, abonye ko gukomeza kubana nawe muri ubwo buzima bimugoye ahitamo kumuhunga. Avuga ko muri 2015 uyu mugore w’isezerano yongeye akagaruka kumuteza rwaserera.

Ngarukiyintwari yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma yo kubona ibyari bibaye.

Ati“ Ejobundi muri 2015 nibwo yagarutse ateza rwaserera, kubera ko nabonaga abana banjye bamaze kuba bakuru, numvako byibuze abana banjye nabiyegereza. Noneho ndavuga nti aho kugira ngo bibe rwaserera reka nguhe aho uba n’aho gukorera, yagiye mu bunzi ararega, umugore muto bagira ibyo bamugenera kubyo nari mfite aragenda ajya mu bye hanyuma nkomezanya n’umugore undi yanahise yibera umurokore ntabwo twakomeje kubana”. Akomeza avuga ko atandukanye n’uwo mugore muto bari bafitanye abana bane bose bahise baza babana nawe n’umugore mukuru.

Avuga kandi ko umugore w’isezerano bitamubuzaga gushotora kenshi uyu mugore muto, dore ko no kugira ngo atwike inzu ngo yarimo yumviriza ibyo umugabo yavuganaga kuri terefone n’uyu mugore muto bahoranye (umugabo yari mu cyumba araramo), abaza ibya rwaserera yari yabaye hagati y’aba bagore, kuko ngo umukuru yari yafashe terefone y’umugabo agahamagara umuto akamutuka.

Kuba uyu mugore yagize ihungabana nyuma yo gutwika inzu, umugabo avuga ko ntaryo yagiraga ahubwo ko ari ibimwaro. Ati “ Ntaryo yagiraga ahubwo yabitewe n’ibimwaro ry’ibyo yakoze by’indengakamere biramucanganyukisha noneho ahita amera kuriya ariko ntabwo byari bisanzwe bimubaho”.

Avuga kandi ko niba umugore ashobora gutinyuka agatwika moto, agatwika inzu n’uburiri araramo n’ibindi, ngo icyo abona gisigaye cyaba ukumwambura ubuzima. Aha niho ahera avuga ko kubana bitagikunze ngo kuko yamwihanganiye kenshi ariko akaba ageze aho abona ko bidakunda.

Soma hano inkuru bijyanye, yabanje:Kamonyi: Yatwitse inzu irakongoka nyuma yo kumva umugabo we n’inshoreke bamutuka kuri Terefone

Ngarukiyntwari, avuga ko ibyabaye byamurenze akabura icyo akora, gusa ngo yagize abantu baramusanga baramuhumuriza aratuza. Avuga ko Moto yahiye ari uwo yari ayiragiriye. Gusa na none avuga ko ibyabaye abona ko kuri we bishyira ubuzima bwe mu kaga, ko agiye gushaka uko yishinganisha ndetse umugore yazava kwa muganga agashaka uko asaba gutandukana nawe mu buryo bw’amategeko ngo kuko nyuma y’ibi hashobora kuba ibindi umwe muri bo akananirwa kwihangana bigateza akaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

2 Comments

  1. Imfura says:
    February 26, 2021 at 6:48 am

    Umva mujye mutanga amakuru yuzuye nibawihereranye umuntu ukamubaza wumva yakubwiriki koko mugemukora inkuru zuzuye ntiyamutayebaba bugesera baba ga nyamirambo niho baribafite iduka hafi yisoka ahazwi kwa paparome nobwoyasahuye byose atorokera kamonyi kuko harinibindi byaha bibirinyuma

  2. Fulgencie says:
    February 26, 2021 at 7:28 am

    Bene ibi ni ubukunguzi. Aho gukora ibintu nka biriya se iyo agana inkiko?

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga