• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Uwahoze atoza ikipe y’Abagore ya Amerika yiyahuye nyuma yo gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Umwanditsi
February 26, 2021

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’abagore y’igororangingo (gymnastics) ya Leta zunze ubumwe za Amerika yiyahuye nyuma y’amasaha arezwe ihohotera rishingiye ku gutsina no gucuruza abantu, nk’uko abategetsi babivuga.

Ibiro bya Dana Nessel, umushinjacyaha mukuru wa Michigan, byemeje urupfu rwa John Geddert kuri uyu wa kane nimugoroba tariki 25 Gashyantare 2021. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Madamu Nessel yari yatangaje ibirego 24 ashinja John Geddert.

Geddert niwe wari umutoza mukuru w’ikipe ya Amerika ya gymnastics mu 2012, yakoranaga bya hafi na muganga w’ikipe Larry Nassar, wahamwe no guhohotera abakinnyi amagana.

Mu 2018 Nassar yakatiwe gufungwa imyaka 300 kubera ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa barenga 250.

Geddert w’imyaka 63, niwe wari nyiri ikigo cy’imyotozo kiri i Michigan aho Nassar yakoraga nka muganga w’inzu y’imikino (gym). Mu rubanza rwa Nassar, abakobwa bamwe bashinje Geddert imyifatire mibi.

Byari byitezwe ko kuwa kane nimugoroba yishyikiriza ubushinjacyaha ariko ntiyahageze, nk’uko ibiro by’umushinjacyaha bibivuga.

Mu itangazo, umushinjacyaha Nessel yagize ati: “Ibiro byanjye byabwiwe ko umurambo wa Geddert wabonetse kuri uyu mugoroba nyuma yo kwiyahura. Ni iherezo ribi cyane ku nkuru mbi cyane kuri buri wese byarebaga”.

Ni ibiki bindi tuzi ku biregwa Geddert?

Umushinjacyaha Nessel yari yatangaje ibirego 24 bishinja Geddert “ihohotera rikabije mu mvugo, ku mubiri no ku gitsina yakoreye abakobwa benshi bakiri bato”. Bibiri muri ibyo byaha birimo gusambanya umukobwa uri hagati y’imyaka 13 na 16.

Yashinjwaga kandi ibyaha 14 byo gucuruza abantu birebana no “gukoresha abakinnyi be imirimo y’agahato cyangwa imirimo mu buryo bubi cyane yatumye bakomereka”.

Geddert “ntiyitaye kuri ibyo bikomere ahubwo yabwiye nabi, yateye ubwoba ndetse akoresha imbaraga z’umubiri mu gutuma abakinnyi bakina ku rwego abishakaho”, nk’uko itangazo ry’umushinjacyaha ribivuga.

Yashinjwe kandi kubeshya abakoze iperereza mu 2016 ku byaha byaregwaga uwari umuganga w’ikipe ye Nassar.

Ni ayahe makuru mashya ku ihohoterwa mu ikipe ya US ya gymnastics?

Mu kwezi kwa mbere 2020, nkuko BBC ibitangaza, iyi kipe ya Amerika yatangaje umugambi wo kwishyura miliyoni $215 ku itsinda ry’abakinnyi bahohotewe na Nassar.

Perezida w’ishyirahamwe rya gymnastics muri Amerika Li Li Leung yavuze ko “bemera uburyo bangije bikomeye icyizere mu bakinnyi no muri rubanda, turi kugerageza kugarura icyo cyizere”.

Ariko bamwe, barimo Simone Biles umukinnyi ufite ibigwi kurusha abandi, bumva iryo shyirahamwe “rigomba kwirengera amakosa yaryo” kubera ibyo bikorwa.

Biles w’imyaka 23, umwe mu bakinnyi bahohotewe na Nassar, yasabye ko habaho iperereza ryigenga.

Yabwiye ikinyamakuru CBS ati: “Tubazanira imidari. Dukora akazi kacu. Ntimushobora gukora akanyu mwebwe? Ni ibintu biteye asyi”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga