• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Igikomangoma cya Saudi Arabia kirashinjwa kwicisha umunyamakuru Jamal Khashoggi

Umwanditsi
February 27, 2021

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018.

Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo “gufata cyangwa kwica” Khashoggi.

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano, birimo kubuzwa kujya muri Amerika, abanya-Saudi Arabia babarirwa mu icumi, ariko batarimo icyo gikomangoma.

Saudi Arabia yamaganye iyo raporo, ivuga ko “igamije inabi, itari ukuri kandi itakwihanganirwa“.

Mohammed bin Salman uri ku ngoma, urebye akaba ari na we mutegetsi wa Saudi Arabia, yahakanye avuga ko nta ruhare yagize mu iyicwa ry’uwo munyamakuru.

Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye kuri ambasade ya Saudi Arabia iri i Istanbul muri Turukiya, nuko umurambo we ucagagurwamo ibice.

Uwo munyamakuru wari ufite imyaka 59, yari yarigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y’umuryango w’ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika mu mwaka wa 2017.

Ari muri Amerika, buri kwezi yandikaga inkuru y’ibitekerezo bye bwite mu kinyamakuru Washington Post, akanenga gahunda z’igikomangoma Salman.

Raporo y’Amerika yatahuye iki?

Iyi raporo y’umukuru w’ubutasi bw’Amerika igira iti:”Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy’i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia”.

Iki gikomangoma ni umuhungu w’umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk’umutegetsi mukuru w’ubwami bwa Saudi Arabia.

Iyi raporo y’ubutasi nkuko BBC ibitangaza, itanga impamvu eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa:

  • Kuva mu mwaka wa 2017 ni we ukuriye ibyemezo bifatwa muri ubwo bwami
  • Kuba umwe mu bajyanama be yari ari mu buryo butaziguye muri icyo gikorwa ndetse no kuba bamwe mu bamucungira umutekano na bo bari bakirimo
  • Kuba “ashyigikiye ikoreshwa ry’uburyo bw’urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze”

Iyi raporo y’ubutasi bw’Amerika ikomeza itanga amazina y’abantu bivugwa ko bagize ubufatanyacyaha, cyangwa bagize uruhare, mu rupfu rwa Khashoggi. Ariko ikavuga ko “tutazi ikigero bari babiziho mbere” mu mugambi wo kumugirira nabi.

Abategetsi ba Saudi Arabia bavuze ko uwo munyamakuru yishwe “mu gikorwa cyagenze nabi” cyakozwe n’itsinda ry’abantu bari boherejwe ngo bamucyure bamusubize muri Saudi Arabia.

Urukiko rwo muri Saudi Arabia mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize rwaburanishije runakatira igifungo cy’imyaka 20 abantu batanu rwahamije kubigiramo uruhare, mbere rukaba rwari rwabakatiye igihano cy’urupfu.

Mu mwaka wa 2019, intumwa idasanzwe ya ONU/UN Agnès Callamard yashinje leta ya Saudi Arabia “kwica ku bushake kandi yabigambiriye” umunyamakuru Khashoggi, ndetse yamagana urubanza rwo muri Saudi Arabia avuga ko ari “ikinyuranyo cy’ubutabera”.

Saudi Arabia ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli byinshi, kikaba ari n’inshuti ikomeye y’Amerika mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Igikomangoma Mohammed bin Salman, afatwa nk’umutegetsi wa Saudi Arabia.

Byitezwe ko Perezida Biden w’Amerika afata umurongo ukaze kuri Saudi Arabia ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutegetsi bwubahiriza amategeko, kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa Donald Trump yasimbuye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga