• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umugabo yishwe n’Isake ye imuteye icyuma

Umwanditsi
February 28, 2021

Isake yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y’isake itemewe n’amategeko, yishe sebuja mu majyepfo y’Ubuhinde. Biteganijwe ko mu minsi iri imbere iyi Sake izagezwa mu rukiko.

Nyir’iyi Sake yamuteye icyo cyuma ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.

Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy’imirwano y’isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru.

Iyo sake yafungiwe kuri stasiyo ya Polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko. Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga.

Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n’icyo cyuma yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.

Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no gutegura imirwano y’isake, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Indian Express.

Imirwano y’isake yaciwe n’amategeko y’Ubuhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw’icyaro nk’aho muri leta ya Telangana, aho myinshi ikorwa mu gihe cy’iserukiramuco ry’abo mu bwoko bw’aba Hindu rizwi nka Sankranti.

Ubu si bwo bwa mbere nyir’isake imwishe mu Buhinde. Mu mwaka ushize nkuko BBC ibitangaza, umugabo wo muri leta ya Andhra Pradesh yarapfuye nyuma yuko akubiswe mu ijosi n’urwembe rwari rushumitse ku isake ye. Icyo gihe nkuko CNN yabitangaje, nyir’iyo sake yari ayijyanye mu mirwano ubwo ibyo byabaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga