• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
26/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
26/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
26/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET

Kamonyi: Ku ikubitiro, abasaga 5000 barakingirwa Covid-19

Umwanditsi
March 5, 2021

Ahagana ku I saa sita n’iminota 54 zo kuri uyu wa 04 Werurwe 2021 nibwo imodoka y’ibitaro bya Remera-Rukoma yari yinjiye mu mbuga y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi izanye inkingo za Covd -19 zisaga 5,000 . Abayobozi b’Akarere, Ibigo Nderabuzima, Imirenge n’izindi nzego nibo bakiriye izi nkingo zigiye gutangwa ku nshuro ya Mbere mu Rwanda.

Dr Jaribu Theogene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma yabwiye intyoza.com ko inkingo bakiriye ari ibihumbi 5 birenga, zigomba guhabwa abazigenewe babarirwa mu bihumbi 5 bafite aho bahurira n’ibyago byinshi byo kuba bakwandura Covid-19.

Barerekeza kuri Farumasi y’Akarere gufata inkingo.

Avuga ko iyi ari intangiriro, ko abari busigare badakingiwe nabo bazagerwaho. Abari buherweho bakingirwa ni Abaganga nk’abantu bahura n’abantu benshi kandi baba barimo abarwaye, hakurikireho bamwe mu barwaye indwara zidakira n’abandi.

Dr Jaribu, avuga ko buri wese ukingirwa agenewe Doze ebyiri, ko uri bukingirwe none nta mpungenge z’indi Doze kuko Leta byose yabiteganije kandi ku buntu. Ukingirwa bwa mbere, indi Doze azayihabwa nyuma y’iminsi 28.

Ahatangirwa inkingo hari na Polisi igomba kuziherekeza.

Asaba buri wese kudatinya uru rukingo kuko rwizewe. Ukingirwa amara iminota 30 nyuma y’uko ahawe urukingo hanyuma yaba nta kibazo agize akarekurwa agataha. Avuga kandi ko abagomba gukingira bose babihuguriwe cyane ko ngo n’ubundi ari abasanzwe bakora imirimo y’ubuvuzi.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi ashimira Leta kubw’iki gikorwa cyo gushakira Inkingo Abanyarwanda mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Asaba buri wese kwirinda abakwiza impuha kuri uru rukingo, yibutsa ko n’ubusanzwe benshi ntawe utarakingiwe kuva mu bwana, kandi ko Leta itakorera abaturage ibyo itizeye, bityo rero ko ntawe ukwiye gutinya.

Aha ni abari bamaze guhabwa Inkingo berekeza ku kigo nderabuzima.

Uru rukingo ruratangwa iminsi ibiri ku barugenewe, none kuwa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu. Inkingo zose uko zaje, zaraye ku bigo nderabuzima aho zasinyiwe n’Abayobozi b’Ibigo nderabuzima na ba Gitifu b’Imirenge ubundi ziherekezwa na Polisi igomba kuba aho ziri kugeza igikorwa kirangiye.

Jaribu Theogene/Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5897 Posts

Politiki

4148 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga