• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: Bamwe mu bakorera mu cyanya cy’inganda bashobora kwigendera kubera ko nta bikorwaremezo

Umwanditsi
March 8, 2021

Aba bashoramari bo mu cyanya cyahariwe inganda baravuga ko ari urucantege ku muntu ushaka kubaka uruganda kubera ko nta bikorwaremezo. Basaba inzego zibishinzwe kubaha imihanda, amazi n’amashanyarazi kugirango boroherwe.

Ibi bigarukwaho na bamwe mu bamaze gutangiza imirimo yo kubaka inganda ndetse n’abandi barimo gushaka uko baha abaturage ingurane k’ubutaka bwabo.

Imihanda igana mu cyanya cy’inganda ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abashoramari.

Eng Kayitakire Aimable uzubakisha uruganda rwa Mountain Ceramics co.ltd rwamaze gukora ibikorwa byo gusiza ahazubakwa uruganda ruzakora amakaro mu Ibumba, avuga ko nubwo yamaze gusiza ariko afite imbogamizi z’uburyo ibikoresho bizakoreshwa bizagera ku kibanza kuko umuhanda ari mubi ndetse n’amashanyarazi akaba atari hafi.

Yagize ati” Murabona ko twebwe nk’uruganda ruzakoresha ibumba mu gukora amakaro twamaze gusiza kandi ikibanza kiragaragara, ariko mfite imbogamizi zuko ibikoresho bizagera hano kuko umuhanda ntabwo ukoze murabona ko ari mubi, ikindi amashanyarazi ari kure cyane kugirango angereho bizatugora, bityo bishobora gutuma abandi bajyana inganda zabo ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo”.

Abasiza aho bubaka inganda baracibwa intege no kuba nta bikorwaremezo.

Nduwimana Isidore wahuje abaturage n’umushoramari ukomoka muri Kenya akabagurira ubutaka akaba ashaka kubaka uruganda ruzatunganya ifu y’ibigori (kawunga)avuga ko yamubwiye ko nibamara guca imihanda aribwo azatangira ibikorwa bye kubera ko hari ibikorwa remezo bitarahagezwa cyangwa akimukira ahandi.

Isidore ati” Hari umushoramari nafashije agura ubutaka n’abaturage, yambwiye ko akeneye kubanza akareba ko ibikorwaremezo byabanza bikahagezwa birimo umuriro n’amazi akabona gutangira kubaka kubera ko atateganyije ingengo y’Imari yo kubyizanira ariko uko mbibona ashobora no kubivamo mu gihe yaba abonye ahandi hafite ibyo ashaka”.

Ndayishimiye Jean Claude umukozi w’uruganda rwa Seven Hills ltd rw’Abahinde rushongesha ibikoze muri Aluminium bigasubizwa i Kigali i Masoro gukorwamo amasafuriya (Semi- produits) ku kigero cya 80%, avuga ko kuba baratangiye imirimo yo gukora bibagora kugeza ikamyo zibazaniye ibi bisigazwa bashongesha kubera umuhanda mubi ndetse akavuga ko ubu aribwo bagiye kubona umuriro kuko basanzwe bakoresha izindi ngufu zitari iz’Amashanyarazi.

Yagize ati”Ubu tumaze ukwezi kumwe dukora kandi ku munsi dukoresha ibikoresho bitaboneka hafi bizanwa n’amakamyo ariko ntabwo wabona uko yinjira hano kuko umuhanda ni mubi cyane kandi byongera kudusaba ko ibyo twakoze bisubira i Kigali kugirango bikorwemo amasafuriya.
Kubera ko nta mashini itanga isafuriya mubona kuriya bisubizwa i Kigali byongeye gupakirwa kandi n’imodoka iba iri muri metero nka 230 uvuye ku ruganda bigatuma twongera kubipakiza kugirango bijyanwe i Masoro, umuhanda nano ntugendeka”.

Twagerageje kubaza mu buyobozi bw’Akarere ka Muhanga bavuga ko imihanda n’ibindi bikorwaremezo byose biri mu biganza bya Ministeri y’Ubucuruzi, ari nayo igomba kubaka imihanda, ikabegereza amashanyarazi ndetse n’amazi.

Gusa nubwo bitaradukundira, turimo kugerageza kuvugana na Minisiteri y’ubucuruzi inafite inganda mu nshingano zayo.

Akimana Jean de Dieu / intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga