• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango
11/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
11/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
11/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge

Abanyamexique mu nzira yo kwemerwa gukoresha urumogi mu kwishimisha…

Umwanditsi
March 11, 2021

Umutwe w’abadepite w’inteko ishingamategeko ya Mexique watoye wemeza umushinga w’itegeko ryo gukoresha urumogi mu kwishimisha no kwihungenza.

Uwo mushinga w’itegeko ubu urajya gutorwa muri sena, mu gihe ishyaka rya Perezida Andrés Manuel López Obrador ryizeye ko naho uzemezwa. Ibi byahita bihindura Mexique rimwe mu masoko manini y’urumogi ku isi kuko rubanda irwemerewe.

Iki gihugu cyashegeshwe n’intambara zo kurwanya amatsinda manini y’abacuruza ibiyobyabwenge, yicirwamo abantu ibihumbi buri mwaka.

Abadepite 316 batoye bashyigikira uwo mushinga w’itegeko mu gihe 129 bawanze. Mu mwaka ushize, uyu mushinga w’itegeko wateje impaka hagati y’imitwe yombi y’inteko.

Iryo tegeko niryemezwa, rizemerera abakenera urumogi kugendana kugeza kuri 28g zarwo no guhinga ibiti bitarenze umunani mu rugo. Ubusanzwe, ntibyemewe kugendana hejuru ya 5g.

Iri tegeko kandi rizatanga impushya ku buhinzi, ubwikorezi, ubushakashatsi no kuvana cyangwa kohereza mu mahanga urumogi, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Perezida López Obrador yavuze ko iri tegeko ryafasha kurwanya amatsinda akomeye acuruza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Umwe mu badepite bo mu ishyaka rya perezida yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iri tegeko ryafasha kubona amahoro. Gusa abatarishyigikiye bavuga ko rizatuma urumogi rugera ku bana.

Abandi bo bibaza impamvu abanyamexique bashobora kugura inzoga zose bashaka ariko iryo tegeko rikazababuza gutera ibiti birenze umunani by’urumogi.

Iri tegeko niryemezwa, nkuko BBC ibitangaza, Mexico izaba igihugu cya gatatu ku isi, nyuma ya Uruguay na Canada, cyemereye abaturage mu gihugu hose gukoresha urumogi ku mpamvu zo kwihugenza.

Kompanyi zihinga zikanatunganya urumogi zo muri Canada na California biravugwa ko ziteguye guhita zishora kuri iri soko rishya kandi rigari rishobora gufungurwa n’iryo tegeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    March 11, 2021 at 8:34 am

    Cyore! Barahaze

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5909 Posts

Politiki

4160 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

153 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga