• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Abatinganyi bakuriwe inzira ku murima ko nta mugisha bateze guhabwa na Kiliziya Gatolika

Umwanditsi
March 17, 2021

Kiliziya Gatolika ntabwo ifite ububasha bwo guha umugisha abashakana b’igitsina kimwe (abatinganyi), nkuko byatangajwe n’ibiro by’i Vatican bishinzwe amahame-remezo.

“Ntabwo bishoboka” ko Imana “iha umugisha icyaha”, nkuko kuri uyu wa mbere byavuzwe n’akanama gashinzwe amahame-remezo y’ukwemera (CDF, mu mpine y’Icyongereza). Ariko CDF yanavuze ko hari “ibintu byiza” byo mu mibanire y’abatinganyi.

Mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2020, Papa Francis yavugiye muri filimi mbarankuru ko atekereza ko abatinganyi bakwiye kwemererwa “gusezerana mu butegetsi”. Muri Kiliziya Gatolika, umugisha utangwa n’umupadiri cyangwa undi wihayimana, bakabikora mu izina rya Kiliziya.

Kuri uyu wa mbere, Papa Francis yemeje igisubizo cy’akanama CDF, kivuga ko “bitagamije kuba uburyo bw’ivangura ridakwiye, ahubwo [kuba ikintu] cyibutsa ukuri k’umugenzo wa liturujiya”.

Mu mezi ya vuba aha ashize, hari za paruwasi, zirimo izo mu Budage no muri Amerika, zatangiye guha umugisha umubano w’abatinganyi nk’uburyo bwo guha ikaze muri Kiliziya abanyagatolika b’abatinganyi, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Igisubizo cy’akanama CDF ni icyo gusubiza ikibazo aka kanama kabajijwe kigira kiti: “Kiliziya ifite ububasha bwo guha umugisha kubana kw’abantu b’igitsina kimwe?”. Aka kanama kasubije kati: “Hoya”.

Akanama CDF kavuze ko gushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore ari isezerano, ko rero imigisha idashobora kugera no ku babana b’abatinganyi.

Kagize kati: “Kubera iyi mpamvu, ntabwo byemewe n’amategeko guha umugisha ababana, n’iyo baba babanye neza, iyo bakorana imibonano mpuzabitsina kandi batarashakanye (bivuze, bitari ukubana akaramata kuba hagati y’umugabo n’umugore byo ubwabyo bitanga ubundi buzima), nk’uko bigenda ku babana b’igitsina kimwe”.

Byakiriwe gute?

Mu buryo bugaragaza ko icyo gisubizo nta cyo kibabwiye, hari abantu batangaje amafoto y’ubukwe bwabo nk’abatinganyi, barimo na Chasten Buttigieg, umugabo wa Pete Buttigieg wabaye umukandida perezida mu matora y’Amerika mu 2020.

Amatsinda y’abanyagatolika bashaka impinduka, nayo yagaragaje guhangayika atewe n’itangazo rya Vatican.

Charlotte Clymer, wo mu itsinda Catholics for Choice, yanditse kuri Twitter ati: “Kuba LGBTQ [umutinganyi] ntabwo ari amahitamo. Aba LGBTQ baremwe n’Imana mu buryo butangaje. Ni uku twavutse kandi nta nenge, tutitaye ku cyo Vatican cyangwa undi mutegetsi w’idini yavuga”.

Na Francis DeBernardo, umukuru w’itsinda ry’abatinganyi b’abanyagatolika rya New Ways Ministry, yavuze ko itangazo rya Kiliziya Gatolika “ridatangaje, ariko ribabaje”.

Ni iki Papa Francis yavuze mu gihe cyashize?

Mu 2013, Papa Francis yavuze amagambo yamamaye ku isi ubwo yagira ati: “Ndi nde wo gucira urubanza abatinganyi?”

Papa Francis

Mu 2020, muri filimi mbarankuru yakozwe na Evgeny Afineevsky, yavuze ko “abatinganyi bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango… ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira ku muryango. Nta muntu n’umwe ukwiye kujugunywa cyangwa ngo abeho nabi kubera ibyo”.

Nyuma yaho, nkuko BBC ibitangaza, Vatican yagerageje gusobanura neza ayo magambo, ivuga ko yakuwe mu mvugo (context) yayo kandi ko adasobanuye ko ishyigikiye gusezerana kw’abatinganyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga