• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Samia Hassan Suluhu, umugore wa mbere ugiye kuyobora Tanzania agiye kurahira

Umwanditsi
March 19, 2021

Samia Suluhu Hassan uyu munsi kuwa gatanu tariki 19 Werurwe 2021 ararahirira kuba Perezida wa Tanzania, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma.

Mama Samia ararahira saa yine z’amanywa ku isaha ya Tanzania mu ngoro y’umukuru w’igihugu, nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umuvugizi wa guverinoma.

Itegeko riteganya ko uyu wari visi perezida akomeza manda y’imyaka itanu, John Pombe Magufuli yatorewe umwaka ushize. Uyu mugore, arahita aba uwa mbere ubaye Perezida wa Tanzania.

Madamu Samia, yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ubu agiye gusimbura Perezida John Pombe Magufuli wapfuye kuri uyu wa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Biteganyijwe ko anaba Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

Ubu ni nabwo bwa mbere Tanzania ipfushije Perezida akiri ku butegetsi, uwari umwungirije akamusimbura.

Mama Samia ni muntu ki?

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha, ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita ‘Mama’.

Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.

Ku Banyatanzania benshi, Samia Hassan Suluhu, w’imyaka 61, yamenyekanye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

Mama Samia Suluhu

Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amashyushyu (amatsiko) yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia nkuko BBC ibitangaza, yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo mu 2015, avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu. Ariko ibyo ni ibyagaragariraga amaso hanze.

Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza no mu gihe mu nteko y’icyo gihe hari harimo umwuka mubi w’imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.

Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane. Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Samia afite impamyabumenyi mu bukungu (cyangwa ubutunzi mu Kirundi) yo ku rwego rwa ‘postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga. Ati: “Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi”.

Abagore babaye ba Perezida muri Afurika

  • 1993 – Sylvie Kinigi – Perezida w’inzibacyuho (w’imfatakibanza) w’u Burundi, nyuma y’iyicwa rya Melchior Ndadaye
  • 2006-2018 – Ellen Johnson Sirleaf – Perezida watowe wa Liberia
  • 2009 – Rose Francine Rogombé – Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma y’urupfu rwa Omar Bongo
  • 2012 – Monique Ohsan Bellepeau – Perezida w’inzibacyuho wa Mauritius (Maurice), nyuma yo kwegura kwa Sir Anerood Jugnauth
  • 2012-2014 – Joyce Banda – Perezida wa Malawi, nyuma y’urupfu rwa Bingu wa Mutharika
  • 2014-2016 – Catherine Samba-Panza – Perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique
  • 2015-2018 – Ameenah Gurib-Fakim – Perezida wa Mauritius (Maurice), watowe n’inteko ishingamategeko
  • 2018 kugeza ubu: Sahle-Work Zewde – Perezida wa Ethiopia, watowe n’inteko ishingamategeko

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga