• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Minisitiri w’Intebe wa Pakisitani yanduye Coronavirus nyuma y’iminsi 2 ayikingiwe

Umwanditsi
March 22, 2021

Imran Khan, Minisitiri w’Intebe wa Pakistani, yanduye icyorezo cya Coronavirus nyuma y’iminsi ibiri ahawe urukingo rwayo( Doze ya mbere). Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu, Faisal Sultan yemeje aya makuru kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize ko Khan yanduye virusi ya Corona, atangariza ku rubuga rwa Twitter ko uwo mutegetsi ufite imyaka 67 ubu ari mu kato iwe mu rugo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Khan byashyize hanze amashusho ku wa kane w’icyumweru gishize, amugaragaza ahabwa urukingo rwe rwa mbere rwa Covid 19 rwakozwe n’ikigo Sinopharm cy’Abashinwa.

Cyari igikorwa kigamije gushishikariza abaturage bo muri icyo gihugu kwikingiza. Icyo gihe, Minisitiri w’Intebe yasabye abatuye igihugu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

Abakemanga urukingo rwa Covid 19 muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’Aziya bakomeje kwiyongera nkuko bitangazwa n’ubutegetsi. Mu itangazo yasohoye ku rubuga rwa Twitter, minisitiri w’ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko Minisitiri w’intebe Khan yanduye virusi ya Corona ataramara guhabwa inkingo zose ziteganijwe. Yavuze ko yanduye akimara guhabwa urukingo rwa mbere kandi ko haba hakiri kare cyane kugira ngo urukingo urwo ari rwo rwose rube rwatangiye gukora.

Amakuru y’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ryakuye mu bakozi bo mu biro bya minisitiri w’ubuzima Faisal Sultan, yemeza ko abakozi bo mu biro bya Minisitiri w’Intebe Imran Khan bihutiye kujya kwipimisha Covid 19.

Pakistan, igihugu gituwe n’abaturage babariwa muri miliyoni 220 gikomeje kugira umubare munini w’abantu bandura Virusi ya Corona. Ibi byatumye ubutegetsi bwongera ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo. Ubutegetsi kandi bwafunze zimwe mu nsisiro zahurirwagamo n’abantu benshi mu mijyi ikomeye ya Pakistani harimo n’umurwa mukuru Islamabad. Ibigo by’amashuli na byo byongeye gufungwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga