• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/12/25
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
29/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
29/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire
29/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge

Leta ya Misiri mu mugambi wo gukora urukingo Sinovac rwa Covid-19

Umwanditsi
March 23, 2021

Guverinema ya Misiri ifite icyizere cyo kuzabasha kusinya amasezerano na sosiyeti y’Ubushinwa Sinovac Biotech Ltd (SVA.O) mbere y’impera z’uku kwezi kwa gatatu, kugirango urukingo rwayo rwa virusi ya corona rukorerwe mu Misiri.

Minisitiri w’ubuzima Hala Zayed yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure, kandi ko Misiri yasabye guverinema y’Ubushinwa gufasha mu bijyanye n’ibiciro by’uruganda mu gukora urwo rukingo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru afatanyije n’ambasaderi w’Ubushinwa i Kayiro, Zayed yavuze ko Misiri yizeye kuzaba ihuriro ry’inganda zikora urwo rukingo, byaba k’urwakoreshwa mu karere cyangwa ku mugabane wose w’Afurika. Nta bisobanuro birenze byatanzwe.

Sosiyeti ya Sinovac nkuko Ijwi rya Amerika ribitangaza, yatanze miliyoni 160 z’inkingo zayo za COVID-19, mu bihugu 18 n’ibindi byo mu karere harimo n’Ubushinwa nk’uko umuyobozi mukuru w’iyo sosiyeti yabivuze kuri uyu wa mbere.

Misiri yakiriye inkingo za Sinovac, ariko yatse n’izindi 650,000 zakozwe n’indi sosiyeti y’imiti y’igihugu cy’Ubushinwa, Sinopharm. Minisitiri Zayed yavuze ko Misiri yiteguye gufatanya n’amasosiyeti y’Ubushinwa akora inkingo nshya za virusi ya corona, mu cyiciro cya gatatu cy’igeragezwa ryazo. Misiri yanafatanyije mw’igeragezwa ry’inkingo za Sinopharm mu mwaka ushize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga