• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

USA: Umugabo yishe arashe abantu 10 barimo n’umupolisi

Umwanditsi
March 23, 2021

Umugabo witwaje imbunda yishe abantu 10, barimo n’umupolisi, nyuma y’impagarara zamaze amasaha mu isoko ry’imboga ryo muri leta ya Colorado, nkuko polisi y’Amerika ibivuga.

Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Boulder, cyarangiye hari inkomere itambaye ishati icyekwaho kukigaba, ivanwa mu isoko rizwi nka King Soopers. Ukurasana kwatangajwe kurimo kuba n’ababibonye biba, guca ku rubuga rwa YouTube.

Byatangiye mu masaha ya saa munani n’igice (14h30) ku isaha yaho, ni ukuvuga ahagana saa yine n’iminota 30 z’ijoro (22h30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Uwo ukekwa yari amaze kwinjira mu iduka ricuruza imboga ahita atangira kurasa.

Nyuma y’iminota 20, polisi yo mu mujyi wa Boulder yatangaje ubutumwa kuri Twitter ivuga ko “hari umuntu urimo kurasa” ku isoko rya King Soopers riri ku muhanda wa Table Mesa. Amasaha abiri nyuma yaho, polisi yongeye kuburira abantu kwirinda kugera muri ako gace.

Ubutumwa bwa polisi bwo kuri Twitter bwongeyeho buti: “NTIMUTANGAZE ku mbuga nkoranyambaga amakuru ayo ari yo yose y’amayeri y’urugamba mushobora kubona”.

Ariko igice cy’izo mpagarara, cyafashwe kuri ‘camera’ n’umuntu wahanyuze, kigaragaza abapfuye bari hafi y’iryo duka ry’imboga.

Uwo mugabo wari ufite ‘camera’, avugira hejuru ati: “Sinzi ikintu kirimo kuba… Numvise amasasu, umuntu ari hasi. Hari umuntu urimo kurasa, mujye kure”. Humvikana amasasu ubwo yirukankaga ava mu gace iryo duka ririmo. Videwo irakomeza, ikagaragaza abapolisi bahagera bakagota (bakazenguruka) isoko.

Polisi yavuze ko nta nkeke ku mutekano wa rubanda zikiriho zijyanye n’icyo gitero cyo kuri uyu wa mbere.

Kuri Twitter, Guverineri Jared Polis wa leta ya Colorado yagize ati: “Amasengesho yanjye yifatanyije na bagenzi banjye bo muri Colorado muri iki gihe cy’akababaro n’agahinda uko dukomeza kumenya ibirenzeho ku ngano y’ubu bwicanyi”.

Perezida Joe Biden yahawe amakuru ajyanye n’iryo raswa, nkuko ibiro bye bya White House byabivuze.

Mu kwezi gushize, nkuko BBC ibitangaza, Perezida Biden yavuze ko agiye gusaba ko hashyirwaho amategeko akaze kurushaho yo kugenzura amakuru ajyanye n’igihe cyashize cy’umuntu uwo ari we wese wifuza kugura imbunda.

Polisi yitwaje intwaro yagose isoko ndetse abantu basabwa kwirinda kugera muri ako gace.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga